Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu ntara ya Kigezi, Elly Mate, yasobanuye ko iyi mpanuka yabereye muri santere y’ubucuruzi ya Kyanamira ku muhanda wa Mbarara-Kabale.
Uyu Munyarwanda witwa Muhire yavanaga iyi kamyo i Mbarara, yerekeza i Kabale. Ubwo yageraga muri Kyanamira, yananiwe kuyiyobora, irenga umuhanda.
Mate yasobanuye ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi kamyo kandi ko ubwo yari imaze kurenga umuhanda, Muhire yahise apfa.
Umurambo wa Muhire wajyanywe mu bitaro bikuru bya Kabale kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo koherezwa mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!