Among yatangarije ku rubuga X ati “Mu myaka mike ishize ubwo nasuraga Nyakubahwa Kaguta Museveni, yangabiye inka 200. Nishimiye kumumenyesha ko zororotse, zigera kuri 2000. Ni byiza ko abayobozi batanga urugero, bakereka abaturage uko bakwinjiza amafaranga.”
Perezida Museveni, Among n’umugabo we Moses Magogo, bahuriye mu karere ka Bukedea, ubwo bari bagiye gutangiza ku mugaragaro irushanwa ry’imikino itandukanye ihuza abanyeshuri bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, FEASSA.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yanafunguye ikibuga cy’umupira w’amaguru cyo muri Bukedea, ashimira Among n’abandi bagize uruhare mu bikorwa byo kucyubaka.
Mu gihe bamwe mu baturage bamaze iminsi bashinja Among kunyereza umutungo, bakanategura imyigaragambyo imusaba kwegura, Perezida Museveni yagaragaje ko ari umuyobozi mwiza yizeye ko azashobora gukura Bukedea mu bukene.
Umudepite wo muri Bukedea, Patrick Isiagi, yasabye Museveni kurinda Among ukomeje kwibasirwa n’abo yise ‘mafia’, Umukuru w’Igihugu amwemerera ko koko azakomeza kumurinda abashaka kumwica.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!