Ubwoko bw’amabuye icumi ahenze ku Isi mu 2021 n’aho aboneka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abatunzi bakomeye bo hambere babariraga ubukire bwabo mu mabuye y’agaciro, bitewe n’ingano ndetse n’ubwoko bw’ayo ufite ukaba uri hejuru y’abandi. Abami biyuzuzagaho imikufi ikozwe mu mabuye ahenze cyane nk’ikimenyetso cy’ubukungu, naho rubanda bakayashushanyamo ibigirwamana bambaza.

Ibihe byagiye n’ibyabyo haduka ikoreshwa ry’ifaranga nk’igipimo fatizo cy’agaciro k’ikintu icyo ari cyo cyose, ariko ibyo ntibyakuyeho icyubahiro cy’uwo mutungo karemano rurema yashyize mu butaka.

Ntabwo ari ibihugu byose byagize amahirwe yo kuwugira ariko ibiwufite iyo biwubyaje umusaruro habamo ikinyuranyo kinini n’ibitawufite.

Ijambo amabuye y’agaciro rikubiyemo menshi atandukanywa n’akamaro n’imiterere byayo, ibyo bigatuma n’ibiciro ku isoko bitandukana.

Nubwo ibyo bishobora kugenderwaho mu gusobanura ko ubwoko runaka bwihagazeho kurusha ubundi, ikintu inzobere zigaragaza ko kirebwaho mbere na mbere ni ukuba “ibuye ari karemano ntacyo rikorwaho kugira ngo ubwiza bwaryo bugaragare”. Ibindi birebwaho ni nk’ingano yaryo, kuba ridakunze kuboneka henshi no kuba rikomeye.

Finances Online yerekanye urutonde rw’ubwoko 10 bw’amabuye y’agaciro ahenze mu 2021, aho ruyobowe n’ayitwa Diamant bleu igura miliyoni zisaga 4$ kuri carat imwe.

Carat ni igipimo fatizo mu buremere bw’amabuye y’agaciro, kingana na miligarama 200 mu bipimo bisanzwe.

10. Taaffeite

Carat imwe ya Taaffeite igura amadolari 2 500 mu 2021 (ifoto Finances Online)

Kugeza ubu carat imwe ya Taafeite igura 2.500$. Ni ibuye ryavumburiwe muri Irlande mu 1945, riboneka cyane muri Sri Lanka na Tanzania. Mu Bushinwa,u Burusiya,Australie na Birmanie naho hagiye haboneka iryo buye ariko ku ngano ntoya. Hagaragazwa ko ribura inshuro miliyoni ugereranyije na Diamant, bikaba impamvu yo guhenda kwaryo kuko kuribona bitwara igihe kinini cyane.

Bitewe n’uko rikomera, iryo buye ryifashishwa cyane mu gukora imikufi, amaherena n’impeta bishashagirana.

9. Grenat démantoïde

Iri ni ibuye riboneka akenshi ari rito ku buryo kubona irirengeje carat 10 bigoye. Ryagaragaye bwa mbere mu Burusiya mu myaka1860, agaciro karyo kakaba kageze ku 3.300$ kuri carat imwe. Icyo gihugu kugeza ubu ni nacyo kikibonekamo iryo buye cyane, ariko muri Namibia na Madagascar naho rirahaboneka.
Iryo buye rigira amabara ajya gusa n’icyatsi ashashagirana cyane, rikunze kwifashishwa mu gukora imikufi ihenze. Rinashyirwa kandi ku rutonde rw’adakunze kuboneka ku isoko.

8. Opale noire

Carat imwe yaryo igura 3.500$, rikaba rikunzwe cyane mu mabuye y’agaciro ataboneka kenshi ku isoko. Mu 1849 nibwo ryavumbuwe muri Australie, nyuma rigaragara no muri leta ya Nevada muri Amerika na Ethiopia.

Ku rundi ruhande ariko amateka agaragaza ko mu myaka 4000 mbere y’ivuka rya Yezu hari amabuye yo muri ubwo bwoko yari muri Ethiopia, aho Abaromani bayifashishaga birukana icyo bitaga “inzozi mbi”.

Opale noire itandukanye n’andi mabuye yavuzwe haruguru kuko yo aho gukorwamo imikufi n’ibindi bicuruzwa, yifashishwa mu migenzo y’imbaraga zidasanzwe bamwe bita “iza gipagani”. Iryo buye ritungwa mu jisho ry’umuntu maze amabara atukura ashashagiranira imbere mu mukara waryo akagaragaza ibyo uwo muntu atekereza cyangwa se ateganya gukora.

7. Benitoite

Iri ryo ryavumbuwe mu mugezi wa San Benito wo muri leta ya California mu 1907, ubu rikaba riboneka no muri Arkansas n’u Buyapani. Carat imwe yaryo igeze ku 3.800$, rikanaza mu mabuye y’agaciro meza cyane kubera ubururu bwaryo bushashagirana.

Benitoite akenshi yifashishwa mu gukora imikufi ihenze.

6. Saphir Padparadscha

Carat imwe ya Saphir Padparadscha igeze ku madolari 8 000 (ifoto Finances Online)

Ubu bwoko buboneka cyane muri Sri Lanka, ariko Madagascar na Tanzania naho rirahaba n’ubwo atari ingano nyinshi. Rishyirwa mu y’imbonekarimwe, ibintu bituma akunze gucagagurwamo uduce duto ku buryo utapfa kubona irifite uburemere bwinshi.

Carat imwe yaryo igeze ku 8.000$, rikaba ryifashishwa mu bijyanye n’imigenzo y’imbaraga zidasanzwe aho rifatwa nk’ikimenyetso cy’umunezero, ingufu z’ubutsinzi ndetse no kureba ahazaza. Mu kinyejana cya 19 ni bwo iri buye ryabonetse bwa mbere.

5. B éryl rouge

Bivugwa ko B ryl rouge ikorwamo imikufi cyane kubera ukuntu ikomera (ifoto Wikimedia Commons)

Iri buye ryavumbuwe muri leta ya Utah ho muri Amerika mu 1904, bivugwa ko rikorwamo imikufi cyane kubera ukuntu rikomera, ariko biragorana kurisanga aho icururizwa bitewe n’uko ari imbonekarimwe. Ubu carat yaryo iragura 10.000$.

Uretse muri Utah ryavumbuwe rinaboneka cyane, iryo buye riba no muri leta ya New Mexico ho muri Amerika.

4. Alexandrite

Ni ibuye rifite umwihariko wo kugira amabara yihinduranya bitewe n’aho urirebera cyangwa urumuri ruryerekezaho, rikaba ryaravumbuwe mu Burusiya mu myaka ya 1830. Riri mu yihagazeho kuko carat yaryo igura 12.000$, rizwiho ko imikufi rikorwamo iramba cyane.

Ritandukaniye n’andi mabuye ku kuba ryaranakoreshejwe mu buvuzi, aho ryifashishwaga bavura indwara z’amatwi,ndetse n’izijyanye n’itembera ry’amaraso mu mubiri.

Kugeza ubu riboneka aho ryanagaragaye bwa mbere, muri Afurika y’Iburasirazuba, Sri Lanka,na Brésil.

3. Jadéite

Rihenze kubera ugukomera kwaryo aho igikoresho rikozwemo kidapfa kwangirika, ntiriboneka henshi ndetse mu bihe byo hambere ryagiye ryifashishwa mu buvuzi, imigenzo y’iyobokamana n’ikorwa ry’intwaro.Carat imwe yaryo igeze ku 20.000 $.

Riboneka cyane muri Birmanie, ariko rinagaragara mu Burusiya, Kazakhstan,California, Guatemala, no mu Buyapani. Ubwoko bw’iryo buye bivugwa ko bwatangiye gukoreshwa mu myaka 6000 mbere y’ivuka rya Yezu.

2. Musgravite

Carat imwe ya Musgravite igura 35 000 mu 2021 (ifoto Pinterest)

Mu 1993 nibwo habonetse bwa mbere ibuye ry’ubu bwoko bwuzuye muri Australie, nyuma riza kugararagara no muri Tanzania na Birmanie. Carat imwe yaryo iragura 35.000$, rikaba rikorwamo imikufi kuko rijya kumera nka Taaffeite.

1. Diamant bleu

Diamant bleu niryo buye ry'agaciro rihenze ku Isi mu 2021 (ifoto Patrick Dubuc)

Akayabo ka miliyoni 3.93$ niyo atangwa kuri carat imwe y’iri buye,riboneka muri leta za Utah na New Mexico ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gusa. Ni ibuye rikunzwe cyane ndetse rikaba irihenze mu Isi, ahanini bishingiye ku bwiza bwaryo no gukomera bitagereranywa.

Ryavumbuwe na Maynard Bixby wari asanzwe yibera mu bwanditsi bw’ibitabo mu 1904. Ureste ubwiza, gushashagirana no guhenda, Diamant bleu ikunze gukorwamo imikufi ihenze cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .