Ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa si ikimenyetso cyo gutsindwa-Yolande Mukagasana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Mata 2021 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Yolande Mukagasana abinyujije mu muryango yashinze “Fondation Yolande Mukagasana” ufite intego zo kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yashimye raporo u Rwanda ruherutse gushyira hanze igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari intangiriro nziza y’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Raporo ‘Muse’ yashyizwe hanze mu ntangiriro z’iki Cyumweru igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari ibihamya byerekana ko iki gihugu cyari kizi neza ko hari umugambi wategurwaga.

Iyi raporo yaje ikurikira iyakozwe n’abashakashatsi mu mateka bo mu Bufaransa yiswe ‘Raporo Duclert’ yashyizwe hanze mu mpera za Werurwe, igaragaza ko icyo gihugu cyagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa’ mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Fondation Yolande Mukagasana bashyize hanze itangazo, bagaragaza ko raporo Muse ari ‘ubushakashatsi buziye igihe haba ku Banyarwanda n’Abafaransa.”

Mukagasana uyobora uwo muryango, yavuze ko kuba ibihugu byombi byumva kimwe uruhare rw’u Bufaransa mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ubwiyunge hagati yabyo bushoboka nyuma y’igihe birebana ay’ingwe.

Ati “Noneho kuri ubu, ubwiyunge hagati y’ibihugu byacu burashoboka. Ubwiyunge bushingiye ku kuri twemeranyaho ku mateka duhuriyeho. Ayo mateka niyo yagiye azambya umubano hagati y’ibihugu byacu.”

Yakomeje agira ati “Ubu noneho haba mu Rwanda no mu Bufaransa, dushobora kwicarana n’abana bacu tukababwira ko habaye Jenoside yibasiye igice kimwe cy’abanyarwanda bitwa abatutsi. Nta kwibagirwa kubabwira ko iyi Jenoside yateguwe n’abanyarwanda na bamwe mu bari abayobozi mu gihugu cy’i Burayi aricyo u Bufaransa.”

Mukagasana yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihanganira ububabare banyuzemo, rimwe na rimwe ubuhamya bw’ibyo banyuzemo bukitwa ibinyoma.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwarashyize imbere ubwiyunge n’u Bufaransa atari ugutsindwa.

Ati “Ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa si ikimenyetso cyo gutsindwa, ahubwo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumuntu. Ntabwo ubwiyunge bisobanuye umuco wo kudahana […] Mwihangane, bizagaragaraza ko nibura abarokotse atari abasazi, mu gihe babaga batanga ubuhamya bw’ibyo babayemo n’ububabare bamaranye imyaka isaga 30 mu mutima. Nta butabera bwashoboka butabanjirijwe n’amateka y’ukuri.”

Yongeyeho ati “Ubu noneho ubwiyunge burashoboka hagati y’ibihugu byacu byombi, u Bufaransa n’u Rwanda. Bizaba umusingi wo kongera kubana hagati y’abaturage bacu b’inzirakarengane. Ntabwo Abafaransa bahisemo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, icyaha ni gatozi, si icy’inzirakarengane. Ababigizemo uruhare bazabibazwa, batabibajijwe kandi amateka azabibabaza.”

Mukagasana yongeyeho ko imyanzuro y’izo raporo zombi igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba ari ikimenyetso cyiza n’umusingi wo kumenya neza amateka haba ku Banyarwanda n’Abafaransa.

Yaboneyeho gusaba Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kwima urubuga abahakana n’abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bidegembya ku butaka bw’u Bufaransa.

Ati “ Perezida Macron n’abafaransa bafite inshingano zo kurinda abana babo abo banyabyaha babaroga bifashishije imvugo zabo z’ubuhakanyi no kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri. Turasaba Perezida ko abo bakekwa bagezwa mu butabera bihereye kuri Madamu Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida mu Rwanda.”

Mukagasana yavuze ko ubwiyunge no kubabarira byose bijyana n’ubutabera. Ati “ Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira kwabaho hatabayeho ubutabera kandi nta butabera bwabaho hatabayeho ubumuntu. Ndongeraho ko uko ukuri kwaba kugenda gahoro kose, birangira ariko gutsinze. Mu Rwanda ho tuvuga ko guca mu ziko ntigushye.”

Raporo Muse na Raporo Duclert zombi zigaragaza ko u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand bwagize uruhare rukomeye mu gufasha Leta ya Juvenal Habyarimana yateguraga Jenoside, binyuzwa mu buryo butandukanye bwaba guha iyo Leta ubufasha mu bya gisirikare na Politiki, aho abasirikare babwo batoje Interahamwe zagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo raporo zombi kandi zigaragaza ko hari ibimenyetso bitandukanye u Bufaransa bwagendaga bubona ko hari Jenoside iri gutegurwa mu Rwanda ariko bukabyima amaso.

Yolande Mukagasana yavuze ko ubwiyunge bw'u Rwanda n'u Bufaransa atari ugutsindwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .