Ubwarimu ni umuhamagaro, si ugushaka amafaranga-Ikiganiro na Rwamfizi umaze imyaka 40 yigisha (Video)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Abagiriwe ubuntu bw’Imana bakiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’uburezi (yahoze yitwa KIE), ntibyabatwara igihe ngo bamenye izina Rwamfizi Faustin Nyangezi, kuko yahamaze imyaka 15 ahigisha ururimi rw’Igifaransa.

Iyo uganiriye na we akubwira ko yumva akiri umusore nubwo afite imyaka 69 y’amavuko.

Amaze imyaka 40 akora akazi k’ubwarimu haba mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yigiye.

Benshi mu bakora umwuga w’ubwarimu bagaragaza umushahara muto nk’imbogamizi, nyamara Rwamfizi we siko bimeze kuko nubwo ubu yahawe ikirihuko cy’izabukuru, ntibimubuza ko atanga amasomo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Akubwira ko nta kandi kazi azakora mu buzima bwe kuko akunda kwigisha.

Mu 1975 ubwo Rwamfizi yari arangije Kaminuza mu bijyanye n’ururimi rw’Igifaransa, yabonye akazi aba umwarimu wungirije muri Kaminuza mu Ntara ya Kasai, muri Institut supérieur pédagogique. Aho yahigishije imyaka itanu.

Mu 1980, Rwamfizi yagiye gukora muri Kaminuza ya Kinshasa ari umwarimu kugeza muri Nzeri 1994, ari nabwo yagarukaga mu Rwanda, yigisha umwaka umwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nyuma y’aho Rwamfizi yagiye gukora mu cyitwaga Caisse Sociale du Rwanda itaraba RSSB ahakora imyaka itanu ayobora ishami ry’itumanaho n’ishyinguranyandiko.

Bigeze mu 2001, Rwamfizi avuga ko yumvise ashaka gusubira mu kazi ke ko kuba mwarimu, ajya kwigisha mu Ishuri rikuru ry’Uburezi rya Kigali, KIE atangira kuhigisha isomo ry’Igifaransa, ahigisha imyaka 15 kugeza mu 2016, ahava ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nubwo yagiye mu zabukuru, Rwamfizi n’ubu yakomeje aka kazi kuko atanga amasomo y’Igifaransa, ibizwi nk’ibiraka, muri Kaminuza zigenga n’ahandi.

Avuga ko hagati ya 2003-2006, yakoze icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu rurimi rw’Igifaransa, akivana muri Kaminuza ya Le Mans iherereye mu Bufaransa.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Rwamfizi yavuze byinshi ku mateka ye mu kazi k’ubwarimu, ibanga yakoresheje ngo amare imyaka 40, uburyo abona umwuga w’ubwarimu n’uburyo yahisemo guhuza abarimu bo mu Rwanda bigisha Igifaransa kugira ngo uru rurimi rukomeze gusigasirwa n’ibindi.

IGIHE: Kuba umaze imyaka 40 ukora akazi ko kwigisha ni irihe banga wakoresheje?

Rwamfizi: Burya iyo uri mwarimu uba ugomba kwihugura ubwawe, tuba twarize muri Kaminuza ariko ikidufasha ni ugusoma ibitabo, kwigisha burya nta mwarimu ubikora yicaye, ugomba kugenda ureba abana, ubavugisha, igihe ushatse kwicara wumva hari ikintu wakoze kitari cyo ugahuguruka.

Kugeza ubu nubwo mfite imyama 69 ariko nta kibazo ndatangira kugira. Ndacyari umusore, ikindi burya umuntu aba agomba kwifata neza. Hari ibintu ugomba kwirinda ukavuga uti ndakuze, ugakora siporo kandi siporo si ukujya muri sitade ngo ukine umupira, wanagenda n’amaguru. Nk’ubu muri telefone ngira porogaramu ibara intambwe nkora buri munsi, iyo ngeze mu rugo nimugoroba ndeba ibirometero nagenze bikamfasha kugabanya ibibazo by’umutima.

Ikindi wirinda inzoga, ukaryama kare, ibyo bigufasha kuramba cyane, nta biryo birimo amavuta nkunda kuko nta kamaro kayo, bya bindi ubona umuntu muri resitora afashe igikombe cya mayoneze, njye simbikunda.

IGIHE: Mu myaka 40 waba wibuka umubare w’abanyeshuri baguciye imbere?

Rwamfizi: Ntabwo nabamenya ariko ni benshi, ejobundi mperutse kujya mu turere 10 kuganiriza abarimu uko bakwigisha neza isomo ry’Igifaransa, aho nacaga hose napfaga kwinjira mu ishuri nkumva baravuga ngo mwarimu, ubona ari ibintu byiza. Hari abasaza benshi nigishije, hari uwo nzi nigishije mu 1970 muri Congo ubu afite abuzukuru.

Burya nta kintu cyiza kuri mwarimu nko kujya ahantu ugahura n’umunyeshuri wigishije. Hari abo nigishije njya nsanga i Kanombe ku kibuga cy’indege, ibyo birashimisha cyane ntabwo ari ikintu wavuga ngo uvanamo ibintu runaka, wenda ngo ubonye amafaranga ariko wumva umutima uruhutse.

IGIHE: Uyu munsi mwarimu arataka umushahara, wowe washoboje iki kubyihanganira?

Rwamfizi: Ntabwo tugomba guhishanya, usanga umushahara w’umwarimu udatubutse nk’abandi ariko urebye mu gihugu cyacu usanga leta hari ibintu yakoze bifasha mwarimu. Hari Umwarimu SACCO, inguzanyo bahabwa, mbese ubona icyo kibazo leta ikizi kandi muribuka ko hari n’amafaranga iheruka kongerera mwarimu.

Ikindi burya kuba umwarimu, Padiri, kuba muganga ni umuhamagaro. Niba ushaka amafaranga wiba umwarimu, fata amafaranga ujye ku isoko Kimironko ushyireho ameza ucuruze inyanya, ibishyimbo n’ibindi, uzajya ubona amafaranga buri munsi. Mwarimu ni akazi keza kuko umusaruro wawe ni ukuvuga uti ndakorera abana banjye, uzi kwigisha umwana mugahura nyuma y’imyaka 10 akakubwira ati ndi muganga? Icyo ukuramo yego amafaranga ni ngombwa ariko ugira n’ibyishimo, ni akazi gakomeye ariko ni akazi keza kuko utanga ubumenyi, njye ni akazi ntazareka.

IGIHE: Nta munsi wigeze wicara ukavuga uti ngiye kuva muri uyu mwuga?

Rwamfizi: Oya, burya jya ushimira Imana mu gihe ukora akazi ukunda. Aka kazi kanjye sinavuga ko kampesha za miliyoni ariko ndagakunda cyane, buri munsi ndihugura kandi nkahugura n’abana kuko mba nzi ko ejobundi bazakorera igihugu. Ubu nagiye mu zabukuru ariko ndacyakora, icyo gitekerezo rwose Imana izamfashe ntikizambemo.

IGIHE:Nyuma y’imyaka 40 wigisha Igifaransa, kuki wahisemo guhuza abarimu bakigisha mu Rwanda?

Rwamfizi: Mu myaka 10 ishize nibwo wabonaga ko abanyeshuri n’abarimu b’Igifaransa bagiye bagabanuka, ugasanga mwarimu arakubwiye ati nta kizamini cy’Igifaransa kikibaho, waganira n’abana ukumva Igifaransa bavuga ukababara. Nibwo twavuze tuti reka twegere abarimu tuganire nabo. Twagiye mu turere 10 mu gihugu dutumira abarimu turaganira, turababwira tuti burya nta shema wagira mu gihe waba ukora akazi katavamo umusaruro, hari n’abana batubwiraga ngo mwarimu ntatwigisha isaha y’Igifaransa, cyangwa iyo atwigisha ubona nta mbaraga afite, nibwo twavuze ngo reka tuganire turebe uko twakora akazi keza kuko leta iraduhemba.

Abarimu batubwiye ko bacitse intege kuko amasaha yo kwigisha Igifaransa yagabanutse, ndetse no mu bizamini bya leta nta gifaransa gikorwamo.

Twababwiye ko tubizi ariko tuvuga ko tugiye gushyiraho ishyirahamwe (Association des enseignants de Francais du Rwanda) ngo tuganire ku bibazo byacu, noneho twe dufite ubumenyi turebe icyo twafasha bagenzi bacu bareke gucika intege.

Badusabye ko twabafasha kubahugura cyane ku buryo bwo kwigisha ururimu rw’Igifaransa. Twagiye muri REB tubabwira ibyo turimo gukora kandi byarabashimishije.

IGIHE: Ese koko ururimi rw’Igifaransa rurimo gukendera mu Rwanda ?

Rwamfizi: Hari aho ubona akamaro k’Igifaransa kagiye kagabanuka, urabona mu 2008 habayeho impinduka kuko mbere Igifaransa cyari ururimu rwo kwigishamo, mwarimu yatangiraga mu gitondo akageza nimugoroba yigisha Igifaransa, ariko mu 2008 leta ubwo yazanaga Icyongereza hari abibwiye ko Igifaransa kidafite akamaro.

Kuri njye kuba Icyongereza cyarabaye ururimu rwo kwigishamo nta kibazo kirimo kuko burya ureba ibihe abantu bagezemo n’inyungu igihugu gikura muri izo ndimi, Iyo urebye Icyongereza mu kinyejana cya 21 nicyo kigezweho.

Uyu munsi abavuga ko Igifaransa ntacyo kimaze urababwira uti muribeshya kuko uri ni ururimi ruvugwa n’abantu barenga miliyoni 400 ku isi, tubwira abana ngo mwige neza kandi mwige indimi zose.

Njya mbaha urugero, uzarebe kuri televisiyo iyo Perezida Trump yahuye na Macron, nta musemuzi baba bafite kandi baba baganira, niba Perezida avuga indimi zose ni gute wowe udashaka kuzimenya?

Rwamfizi yavukiye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba, tariki 22 Kamena 1950. Amashuri abanza yayize i Bukavu muri Koleji y’Abapadiri mu 1958, yiga muri Kaminuza ya Kinshasa na Lubumbashi, asoza mu 1975.

Mwarimu Rwamfizi wamaze imyaka 40 muri aka kazi yahisemo gushinga ishyirahamwe rifasha abarimu bigisha Igifaransa mu rwego rwo gutuma abakiri bato barushaho kukimenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .