00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Young Thug buri mu kaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 May 2022 saa 01:29
Yasuwe :

Umunyamategeko wa Jeffery Lamar Williams, Umuraperi w’Umunyamerika wamenyekanye nka Young Thug, yatangaje ko umukiliya we ufunzwe akwiriye kuva muri gereza agakurikiranwa ari hanze, bitewe n’uko uburenganzira bwe butari kubahirizwa mu buroko.

Young Thug afunzwe akekwaho ibyaha by’urugomo, aho umunyamategeko we, Brian Steel, yavuze ko afunzwe mu buryo bubi kuko adahura na bagenzi, akaba mu cyumba gito, akaba atabona uburyo buhagije bwo kwisukura, akarya indyo idakwiriye ndetse akaba anarara mu cyumba cyaka amasaha 24 ku yandi, ku buryo ibyo gusinzira neza bisigaye mu nzozi.

Uyu muhanzi afungiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ashinjwa icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo birimo ubujura bubera ku mihanda, kugerageza kwica umuntu ku iguriro, gukodesha imodoka yakoreshejwe hicwa umuntu mu 2015 n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Ahuriye muri iyi dosiye n’abandi bantu 27 bagize itsinda rya ‘Young Slime Life Gang’ yashinze mu 2012. Aha harimo Abaraperi bagenzi be nka Gunna (Sergio Giavanni Kitchens) na Yak Gotti (Deamonte Kendrick) n’abandi bantu.

Itsinda rya Young Slime Life Gang[YSL] rishinjwa kugira uruhare bikorwa by’ubujura; birimo gucuruza ibiyobyabwenge, gutunga imbunda bitemewe, ubushotoranyi, ubujura n’ubwicanyi.

Kugeza ubu urukiko rwanze ko abagize iri tsinda barekurwa batanze ingwate.

Young Thug biravugwa ko ari gukorerwa ihohoterwa muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .