00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutwari bwa Mukanshogoza warokoye Abatutsi 10 muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2022 saa 10:00
Yasuwe :

“Abantu bose ntabwo ari ko bari babi”; aya ni amagambo y’abagize umuryango w’abantu 10 bahigwaga muri Jenoside ariko bakaza kurokorwa na Mukanshogoza Espérance wabahishe yirengagije ingaruka byashoboraga kumugiraho.

Uyu mubyeyi w’imyaka 52 atuye mu Kagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye hashize igihe gito ashatse akaba yari atuye mu Kagari ka Ayabaraya muri uyu Murenge.

Kwiyemeza guhisha Abatutsi yabikomoye ku nkuru yabariwe n’umubyeyi we yagarukaga ku buryo mu 1959 abatutsi bagiriwe nabi ari na bwo batwaraga umwarimu wabigishaga bamukuye mu ishuri, nuko Mukanshogoza agambirira atyo kuzagira umuntu ahisha.

Ati “Igihe kigeze ntihabonetse umwe ahubwo haje 10 baturutse ku Muyumbu. Narabakiriye nsigarana ikibazo cyo gusobanurira umugabo ibyabo kuko bahageze adari ariko na we aza kubyumva.”

Umulisa Alice, umubyeyi w’abana bane ni umwe mu bagize uwo muryango Mukanshogoza yarokoye. Icyo gihe yari akiri umwana muto. Yashimye igikorwa cy’ubutwari yakoze atitaye ku ngaruka byashoboraga kumugiraho bitewe n’uko mu bantu bahishe Abatutsi hari abagirirwaga nabi.

Nshimiyimana Erneste we yagize ati “Abantu bose ntabwo ari ko bari babi. Abari bazi umuryango wa Mukanshogoza n’umugabo we baturangiye ko ari bo bashobora kuduhisha ubwo twahungiraga muri aka gace; koko baratwakira kandi batwitaho mu gihe cyose twamaranye.”

“Abo ku Muyubumbu batangiye guhunga inkotanyi zimaze kuhagera, abari batuzi bashaka kutwica, ni bwo yahamagaye se ngo amufashe bakomeza batwitaho, bashaka amakuru baza kudushakira uko tugera mu gace inkotanyi zari zamaze gufata.”

Abo bantu 10 barimo abavandimwe barindwi n’umubyeyi wabo umwe hamwe na babyara babo bararokotse. Nshimiyimana yavuze ko babanye neza n’umuryango wabahishe.

Akarere kazirikanye igikorwa yakoze kamugenera inzu

Uyu mubyeyi waje kunaniranwa n’umugabo we ndetse bagatandukana yubakiwe inzu yo kubamo bigizwemo uruhare n’urubyiruko rwari mu bikorwa by’Itorero ry’Inkomezabigwi, icyiciro cya cyenda n’izindi nzego.

Ubwo yayishyikirizwaga ku wa 25 Gicurasi, yashimye abamuzirikanye. Ati “Bakimara kumbwira ko bazampa inzu byarandenze kubera ko nabikoze ntatekereza ko nzabyiturwa. No mu myaka yose yashize ntabwo nigeze mbitekerezaho, gusa byanshimishije.”

Mu butumwa yatanze harimo gushishikariza urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye uyu mubyeyi ko yahishe abahigwaga muri Jenoside kandi ko urubyiruko rukwiye kwigira ku butwari bwe n’ubw’abandi barinzi b’igihango bemeye kwitandukanya n’abicaga.

Itorero ry’Inkomezabigwi, icyiciro cya cyenda ryitabiriwe n’abasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize. Ryasojwe ku wa 25 Gicurasi mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Masaka ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro.Muri uyu murenge hitabiriye abagera kuri 89.

Mu bindi bikorwa bakoze harimo ubukangurambaga bwo gusubiza mu ishuri abaritaye, kubaka imirima y’igikoni, gusana ubwiherero bw’abaturage n’ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibindi.

Mukanshogoza yiyemeje gutabara abahigwaga muri Jenoside ku bw'amahirwe barararokoka
Yubakiwe inzu hazirikanwa igikorwa cy'ubutwari yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .