Ni ubutumwa yatanze ku wa 7 Mata 2025, ubwo hatangiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, banyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside, bagakira, bakubaka ahazaza hashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.
Macron yagaragaje ko mu gihe hari abashaka gusubiramo aya mateka mabi, ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bwibutsa abantu ko bakwiye kwihutira kurwanya uburyo bwose bukoreshwa mu gukwirakwiza urwango.
Mu 2019, u Bufaransa bwemeje ko tariki ya 7 Mata muri iki gihugu izajya iharirwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Macron yasobanuye ko ikigamijwe ari ukwigisha abato aya mateka binyuze mu burezi, ubushakashatsi ndetse no mu butabera.
Yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana, yiyemeje gukomeza gushakira ubutabera abazize Jenoside, binyuze mu gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare batuye mu Bufaransa.
Ati “Hashingiwe ku byo niyemeje, ubutabera bukomeje gutera intambwe ijya mbere mu gukurikirana no kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa. Imanza nyinshi zikomeye zarabaye, ubutabera buratangwa.”
Ubutabera bw’u Bufaransa bwaburanishije imanza icyenda z’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bose bahamijwe ibyaha, barakatirwa igifungo cy’imyaka inyuranye.
Muri bo harimo Capt Pascal Simbikangwa, Perefe Laurent Bucyibaruta wa Perefegitura ya Gikongoro, Dr. Eugène Rwamucyo, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana, Ngenzi Octavien na Tito Barahira.
Leta y’u Bufaransa kandi mu 2020 yataye muri yombi Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga ibikorwa bya Jenoside, imushyikiriza urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo rumukurikirane.
Ntibyagarukiye ku bagize uruhare muri Jenoside, kuko n’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, mu 2024 yagejejwe mu rukiko, ahamywa icyaha cyo guhakana aya mateka, acibwa ihazabu y’Amayero 8400 no gutanga indishyi y’ibihumbi 11 by’Amayero.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa mu 2024 bwagaragaje ko bufite amadosiye 40 y’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bugikurikirana ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Imibare igaragaza ko mu mwaka inkiko z’u Bufaransa ziburanisha imanza ebyiri z’abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubutumwa bwa Guterres wa Loni, Mushikiwabo,...
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itatunguranye kuko yateguwe, kandi amahanga ntiyagira ubushake bwo kuyihagarika.
Ati “Yaragambiriwe. Yarateguwe. Yateguwe binyuze mu mvugo z’urwango zenyegeje amacakubiri, zikwirakwiza ibinyoma no kwambura abantu ubumuntu. Kandi yabaye umusaruro wo kwigira ba ‘ntibindeba’ muri rusange.”
Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Philémon Yang, yatangaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko igihe Jenoside yari igiye kuba, amahanga yahugiye mu biganiro mpaka, aho kumva amarira y’Abatutsi basabaga gutabarwa.
Yang yavuze ko mu gihe umuryango mpuzamahanga uzirikana ko utigeze utabara Abatutsi, ukwiye kwibaza niba warakuye isomo ku mateka, ugakora ibishoboka kugira ngo ntazasubire, cyangwa niba ukigira ntibindeba.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo yaranduwe. Iracyahari, kandi ikomeje gufata intera muri sosiyete zacu. Iri gukwirakwira binyuze mu mvugo zibiba urwango, kutiyumvanamo no kutagira amakuru y’ukuri. Ntabwo dukwiye kwemera ko bikomeza, ingamba ni ngombwa.”
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yasabye Abanyarwanda kwibuka biyubaka, agaragaza ko ababatereranye batari bazi ko bazagera aho bageze ubu.
Yagize ati “Kuri uyu munsi wa mbere rero w’icyunamo ku nshuro ya 31, hari byinshi twavuga muri iki gihe, gusa twibuke twiyubaka, ntihagire ikidukanga kuko n’abadutabye cya gihe ntibari bazi ko turi imbuto, duhamye ukubaho kwacu!”
Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje ko inkovu Abanyarwanda batewe na Jenoside zasibamye, bahagurukira guteza imbere igihugu cyabo.
Ati “Mu myaka 30, inkovu za Jenoside zarasibamye. U Rwanda ni intangarugero mu nzego nyinshi z’iterambere ry’imibereho n’ubukungu. Mbega urugendo! Ntirusanzwe.”
Ku wa 7 Mata kandi, mu cyumba cy’Inteko Rusange ya Loni, ku ishami rya Loni rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO, mu Bufaransa, ku cyicaro cya AU i Addis Abeba muri Ethiopia no ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Arusha muri Tanzania n’ahandi henshi, habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!