Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu wakize coronavirus abasirikare be b’umubiri bagabanyuka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe hanze bwagaragaje ko nyuma yo gukira Coronavirus, urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri we rwangirika mu gihe cy’amezi atatu akurikiraho.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya California, bwagaragaje ko abantu barwaye coronavirus ikabazahaza, iyo bakize abasirikare babo b’umubiri bagabanyuka.

Abantu 34 barwaye coronavirus nibo bakoreweho ubushakashatsi, amaraso yabo apimwa inshuro ebyiri kugeza kuri eshatu mu gihe cy’amezi atatu.

Basanze abasirikare babo b’umubiri baragabanyutse, cyane cyane intungamubiri ziba mu rwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri ari nazo zifasha mu guhagarika coronavirus mu maraso.

Basanze mu gihe cy’iminsi 73 ikurikira gukira k’umuntu, abasirikare bagabanyuka nkuko biri muri ubwo bushakashatsi bwatangajwe muri The New England Journal of Medicine.

Haracyakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane icyakorwa ngo iryo gabayuka ry’abasirikare b’umubiri rihagarare.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu wakize coronavirus abasirikare be b’umubiri bagabanyuka mu gihe cy'amezi atatu ayikize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .