Uburyo Uganda yaje guhinduka ubwihisho butekanye bw’abajenosideri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mata 2020 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Uganda gikomeje guhinduka indiri y’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibikorwa Uganda yashyizemo imbaraga ikoresheje imitwa ya FDLR nka RUD Urunana – ikomoka kuri EX- FAR n’Interahamwe.

Ubwo yari mu Rwanda yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye muri Stade Amahoro, Perezida Yoweri Museveni yibasiye Abanyaburayi by’umwihariko Ababiligi n’Abafaransa, yashinjaga kubiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside.

Ababiligi nibo babibye amoko mu gihugu bari bakolonije, u Rwanda, mu gihe u Bufaransa bwari inshuti y’ubutegetsi bwa Habyarimana. Ubwo Museveni yavugaga, bamwe mu bahagarariye ibyo bihugu bari banicaye muri stade, bose baguye mu kantu ku buryo n’urushinge iyo rugwa hasi washoboraga kurwumva.

Ni imvugo zatumye ashimirwa cyane, biba akarusho bigeze aho yavanzemo Ikinyankole gisa n’Ikinyarwanda. Byasaga n’aho ari umuturanyi w’umuvandimwe ubwo yahaga icyubahiro abishwe muri Jenoside, yihanganisha abarokotse, anasaba ko ababigizemo uruhare babiryozwa, imbaraga zose baba bumva ko bafite.

Ikinyamakuru Virunga Post cyagaragaje ko usuzumye imvugo ze n’ibikorwa bye, “bitandukanye nk’umunsi n’ijoro.”

Kigaragaza ko ubwo FPR yafataga ubutegetsi i Kigali mu 1994, abicanyi benshi bahunze bagana iya Zaire ya Mobutu (ubu ni RDC), bumva ko ubucuti bwa Mobutu na Habyarimana buzatuma bahabona ubwihisho busesuye. Bagumyeyo kugeza Mobutu akuweho ku ngufu, benshi bimukira mu bihugu bituranye nka Malawi na Zambia.

Bagendaga barimanganya abayobozi batari bazi neza ibya Jenoside, bakabumvisha ko ari impunzi aho kuba abicanyi bahunze ubutabera. Abandi bagumye inyuma, banyura mu cyuho cy’ubushobozi buke bwa guverinoma yari nshya, itari ishoboye kubakurikirana no kubafata.

Icyo kinyamakuru gikomeza kiti “Icyo gihe Uganda ntabwo bari bayihanze amaso. Icya mbere, Museveni yumvaga neza abo aribo. Icya kabiri, imvugo ze zashushanyaga ko baramutse bakojeje ikirenge muri Uganda bazafatwa bagacirwayo imanza cyangwa bakoherezwa mu Rwanda. Nyamara bidatinze, abahunze bamenye ikintu cy’ingenzi kiranga umutegetsi wa Uganda.”

Abatinyutse ngo batangiye kubigerageza, bimukira mu bice bitandukanye bya Uganda aho batunguwe no kubona ntawe ubabangamiye; ko bashobora gukomeza ubuzima bwabo nta nkomyi. Bamwe bagiye mu bucuruzi, bajya no muri politiki mu nzego z’ibanze.

Mu mpapuro zisaga 1000 zifite abo zisaba ko batabwa muri yombi bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari hirya no hino ku isi, nibura ngo kimwe cya kane – ni ukuvuga abagera kuri 250 - bari mu bice bitandukanye bya Uganda birimo Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

Mu 2010 u Rwanda rwandikiye Uganda, rwibutsa inshingano mpuzamahanga ifite zo gufata ikaburanisha cyangwa ikohereza mu gihugu cyabo abakekwaho uruhare muri Jenoside ngo baburanishwe, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya Jenoside, Uganda yashyizeho umukono.

Muri Nyakanga 2008, Uganda yateye intambwe maze mu Urukiko Rukuru ishyiramo urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga birimo ibya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibindi byaha.

Nyamara mu myaka 12 ishize kuva urwo rugereko rugiyeho, nta muntu n’umwe wakoze Jenoside wigeze uburanishwa, nubwo hariyo amagana yabo.

Abagiye bafatwa bakingirwaga ikibaba

Mu 2015 Uganda yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho Jenoside, Kanamugire Callixte na Bizimana Bernard wahoze ari burugumesitiri wa Komini Musange ku Gikongoro, bafatwa ku ntabaza ya Interpol. Bombi bafungiwe igihe gito kuri sitasiyo ya Polisi ya Kireka, nyuma bimurirwa mu nkambi y’impunzi ya UNHCR ya Arua.

U Rwanda rwamaganye icyo gikorwa kinyuranyije n’amasezerano arengera impunzi avuga ko “abantu bakoze jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, iterabwoba n’ibindi byaha bikomeye, bagomba kwamburwa sitati y’impunzi.

Ku wa 18 Kamena 2016 nabwo u Rwanda rwandikiye Uganda ubutumwa bukubiyemo urutonde rw’abantu 137 bakekwagaho ibyaha bari muri Uganda. Yataye muri yombi abantu batatu gusa, nabo baza kurekurwa.

Barimo Jean Baptiste Bizimungu na Augustin Rwiririza, aho Bizimungu yakoranye cyane n’uwari burugumesitiri wa Komini Murambi, Jean Baptiste Gatete, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha. Rwiririza we yari konseye (conseiller) wa Segiteri Ndatemwa muri Murambi, ashinjwa gushishikariza abaturage gukora Jenoside.

Bizimungu na Rwiririza bombi batuye muri Gashojwa na Kiretwa, mu Karere ka Isingiro, mu burengerazuba bwa Uganda. Abandi bari kuri uru rutonde barimo Bizimana Bernard wahoze ari burugumesitiri wa Komini Musange muri Gikongoro, wabanje gufatwa na polisi ariko akaza kurekurwa.

Undi ni uwitwa Matemane Faustin wabaye burugumesitiri wa komini Kidaho, wabaga muri Kisoro akaba umuyobozi wa hoteli y’Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke. Ubwo Matemane yapfaga umwaka ushize Mateke – ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’imitwe irwanya u Rwanda ikorera muri Uganda - yishyuye ibyakoreshejwe byose mu kumushyingura.

Harimo kandi Hakizimana Bonaventure watorotse gereza ya Ntsinda aho yari arimo kurangiriza igifungo cya burundu yakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside, ubu atuye i Sangano muri Nyakivale aho akorera ubucuruzi. Igitangaje ni uko Epimaque Twahirwa, uzwi ku izina rya John Musana wari umuyobozi i Murambi, ubu ni umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Nyakivale.

Muri Nyakanga kandi umwaka ushize, byatangajwe ko Anastase Munyandekwe wakekwagaho uruhare muri Jenoside, yatawe muri yombi na polisi bisabwe na Interpol, abayobozi ba Uganda baritambika ararekurwa. Aho kumwohereza mu Rwanda, bamufashije gusubira mu Bubiligi aho yari yaturutse.

Icyo kinyamakuru kivuga ko kubera kubusanya imvugo bya Museveni ibihugu yacyashye mu Kwibuka ku nshuro ya 20, byafashe, biburanisha cyangwa byohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside benshi, bamwe bigiraga impunzi.

Gikomeza kiti “Ibihugu byombi by’i Burayi byibasiwe n’umujinya wa Museveni muri uko Kwibuka jenoside, na byo byaburanishije cyangwa byohereza abakekwaho kuyigiramo uruhare. U Bufaransa hari abo bwahamije ibyaha n’uBubiligi bwaburanishije abantu umunani ; bose hamwe, nibura abantu 23 baburanishijwe cyangwa boherezwa n’u Burayi, Amerika na Canada - ibihugu bifite umubare muto ugereranije n’abatuye muri Uganda.”

Ni ibikorwa iki kinyamakuru kivuga ko Museveni akomeje kuryama ku bajenosideri, kubera ko bishoboka ko “afite ibyo abakoresha.”

Abagize imitwe ya FDLR na RUD Urunana bakomeje kubona ubuhungiro muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .