Uburyo SOS na StarTimes biri gufasha urubyiruko rwa Afurika kwihangira imirimo no kongera ubushobozi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Kugeza ubu Afurika niwo mugabane ufite abakiri bato ku Isi benshi kuko bagera kuri miliyoni 200 bari hagati y’imyaka 14 na 24. Ni amahirwe ariko bikaba n’umukoro kuri uwo mugabane.

Abakiri bato kuri uyu mugabane bangana na 37% bari mu myaka yo gukora, ariko 60% by’aba nta kazi bafite, uyu mubare kandi ukaba ugaragara cyane mu miryango ikennye.

Ibi byatumye Umuryango wa SOS mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’Amajyepfo, ku bufatanye n’ Ikigo cy’Ikoranabuhanga, StarTimes, bafatanya mu 2018 kugira ngo bongerere ubushobozi urubyiruko rwo kuri uyu mugabane.

SOS ni umuryango utari uwa leta ufasha abana n’abakiri bato ndetse n’imiryango kuva mu 1949. Kugeza uyu munsi ukorera mu bihugu 26 ku mugabane wa Afurika.

Buri mwaka, uyu muryango wita ku bana ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika barimo abatakaje amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babo kubera ubupfubyi n’ibindi.

Kuva muri Werurwe 2017, uyu muryango watangije gahunda yiswe, Rubyiruko urashoboye (YouthCan!) biciye muri StarTimes aho batanga amahugurwa kugira ngo babe abanyamwuga bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo mu mirimo itandukanye.

StarTimes ifitanye amasezerano y’imikoranire na SOS Children’s Village mu guhugura abana barererwa muri iki kigo no guha akazi bamwe muri bo.

Ikigo cya StarTimes nacyo gikomeje gutera imbere mu myaka ishize, ibi bikaba bigiha ingufu zo gukomeza guhanga no gutanga imirimo itandukanye kuri uyu mugabane.

Visi Perezida ushinzwe abakozi muri StarTimes, Luis Lu, avuga ko “Iki kigo gifite ubushake bwo gufasha abakiri bato, kuko aba nibo cyerekerezo cy’abayobozi b’uyu mugabane, birakenewe ko bahabwa ubumenyi ariko hejuru y’ibyo bikaba ari byiza ko banagaragaza ibyo bashobora gukora, twe nka StarTimes biciye mu bufatanye na SOS muri Afurika y’i Burasirazuba n’Amajyepfo, twiteguye guha bamwe muri aba aya mahirwe.”

Kugeza ubu abenshi mu bakiri bato bari muri uyu muryango batangiye kwimenyereza imyuga muri StarTimes.

Nko muri Tanzania, uwitwa Rukia Zakaria Dahwa w’imyaka 19, yabonye aya mahugurwa y’amezi atanu muri iki kigo mu bijyanye no kwakira abantu.

Agira ati “Yari inshuro ya mbere ntangiye iki gikowra cyo kwimenyereza, nize ubumenyi buba hagati y’umukozi n’abakiriya, uburyo wakorana ingufu kugira ngo ugere ku byo ugamije, nubwo nkikomeje kwiga ariko mfite icyizere ko ubumenyi nahavanye buzamfasha gushaka akazi.”

Uwitwa Tina Odiah, w’imyaka 26 ukomoka muri Nigeria, we yahawe akazi gahoraho nyuma yo guhabwa amahugurwa muri StarTimes.

Ati “Ntarabona aya mahugurwa sinari nsobanukiwe uko nakoresha uburyo bumwe burimo nka Excel, ariko ubwo natangiraga nabonye ko ubu ari uburyo bwiza, nigishijwe kandi uko ngomba kwitwara mu kazi.”

Avuga ko nyuma haje kuza ikigo gishya, kubera amahugurwa yabonye bimufasha kubamo umuntu w’umuhanga ndetse abonamo akazi.

Sonia Nishimwe ukomoka mu Rwanda w’imyaka 24, we avuga ko nubwo amahugurwa yabonye muri StarTimes atari yo ya mbere, ariko yamufashije kuba umunyamwuga mu bijyanye n’iby’amasoko.

Ati “Ndimo kwiga uko nateza imbere ibitekerezo bikajyana n’ubuzima dukoreramo no gufata inshingano mu kazi mpabwa, ndetse no kumenya uko umuntu akorana n’abakiriya.”

Oscar Havyarimana ukomoka mu Burundi, we avuga ko yize ubumenyi bwinshi mu gihe cy’amezi abiri yakoze yimenyereza muri StarTimes.

Ati “Byampaye ubushobozi bwo kuvugana n’abantu mu ndimi zitandukanye, ubu ndimo gufungura ikigo cyanjye gicuruza ibyuma.”

Kuva ubu bufatanye bwatangizwa, kuva mu 2018 iyi gahunda imaze kugezwa ku bahungu n’abakobwa bakiri bato bangana na 5,060 mu bihugu 26.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Urubyiruko rusaga 100 ruturuka mu bihugu 26 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, rwaganirijwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya StarTimes ku mahirwe ikoranabuhanga ritanga mu kwihangira imirimo, mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri yabereye i Kigali.

Inkuru bijyanye: StarTimes yakanguriye abarererwa muri SOS kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bakihangira imirimo

Urubyiruko rutandukanye muri Afurika ruri kubakirwa ubushobozi ku bufatanye bwa SOS na StarTimes
Urubyiruko rwahawe amahugurwa rwishimiye ibyo rumaze kugeraho rubikesha SOS na StarTimes
Abahawe amahugurwa ku kwihangira imirimo n'abongerewe ubushobozi bizeza ko bizabagirira akamaro
Muri Nyakanga umwaka ushize, Urubyiruko rusaga 100 ruturuka mu bihugu 26 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo rwateraniye i Kigali mu mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza