Uburyo Leta ya Habyarimana yikijije abanyamahanga barwanyaga umugambi wo kurimbura Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi byajyanye no gucecekesha abashoboraga gutuma umugambi wa Jenoside utagerwaho baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, byose bigakorwa n’ubutegetsi bwari buriho buyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana.

Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, yamuritse igitabo ‘Rwanda 1991-1994: Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, kigaruka ku byaranze umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1991 kugeza ku wa 7 Mata 1994, ubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo ryatangiraga.

Guhera kuri paji 44 kugeza kuya 45 y’icyo gitabo, hagaragazwa uburyo Leta ya Habyarimana yagerageje gucecekesha abanyamahanga batinyukaga kwamagana ko Jenoside iri gutegurwa, kugeza ho bamwe bagiye bicwa bazira kubivuga.

CNLG ivuga ko abenshi bishwe abandi bagafungwa cyane cyane abanyamakuru bavugishaga ukuri nka Kameya André umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Rushya. Ni muri urwo rwego, kandi Umutaliyanikazi witwa Antonia Locatelli yishwe.

Antonia Locatelli yakomokaga mu Butaliyani, yari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira itariki ya 10 Werurwe 1992 arashwe n’umujandarume Epimaque Ulimubenshi.

Locatelli yishwe hashize iminsi mike Abatutsi basaga 500 bishwe mu Bugesera. Ijoro ryo kuwa 4 rishyira iry’iya 05 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bukomeye bw’Abatutsi mu Bugesera, bikozwe n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako.

Uyu Mutaliyanikazi Locatelli wari umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi, abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.

Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Antonia Locatelli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Yahise yicwa ikiganiro cye kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI. Uwamwishe ntibyigeze bimutera ikibazo na gato, ibi bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.

Uretse Antonia Locatelli, hari n’undi munyamahanga Frère Francisco Cardinal wakomokaga mu gihugu cya Canada wayoboraga ikigo cy’imyuga cya Butamwa “Centre de formation rurale de la jeunesse de Butamwa” cyigishaga urubyiruko imyuga itandukanye, na we wishwe muri ubwo buryo.

Frère Francisco yabanaga muri icyo kigo n’abandi bafurere batatu barimo undi munyakanada witwa Paul Latraverse n’abandi banyarwanda babiri ari bo Frère Karake Evariste na Frère Rwibandira Pierre Servillien.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Ukuboza 1992 igenewe Minisitiri w’Intebe yanditswe na Dr Iyamuremye Augustin wari Umukuru w’ibiro by’iperereza imbere mu gihugu, byabarizwaga kwa Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku itariki 29 rishyira 30 Ugushyingo 1992, Frère Cardinal wari ufite imyaka 50 y’amavuko yarashwe n’igitero cy’abantu bagera kuri batandatu bambaye imyenda ya gisilikare. Yarasiwe mu kigo cy’abafurere agwa imbere y’icyumba yararagamo. Bamaze kumwica binjiye mu nzu batwara amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana abiri na magana ane.

Muri iyo baruwa, umuyobozi mukuru w’ibiro by’iperereza asoza avuga ko abaturage bo muri ako karere binubira imikorere mibi y’inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubugenzacyaha, bakavuga ko zifatanyije n’abicanyi ndetse n’amabandi. Iyicwa rya Frère Cardinal risa nk’aho ritatunguye bamwe mu bari bamuzi cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 1992 yaraye arashwe, Kinyamateka yaganiriye n’abadipolomate b’abanyamahanga bari bagiye Butamwa aho Frère yari yaraye yiciwe. Kinyamateka itangaza ko umwe muri bo yayitangarije ko iryo yicwa ryasaga nk’aho ryari ryitezwe kuko yari yarahawe kenshi ubutumwa kuri telefoni ko azicwa, kandi uwo mugambi wari uyobowe na Colonel Elie Sagatwa, muramu wa Perezida Habyarimana, akaba yari n’umujyanama we wihariye.

Jenoside yarinze iba mu 1994 abishe Frère Cardinal batarahanwa, bikaba byerekana ukuri kw’inyandiko ya Kinyamateka igaragaza ko abategetsi bakomeye bari bafite uruhare rw’ibanze mu iyicwa rye.

Locatelli yishwe azira gutabariza abatutsi bicwaga mu Rwanda (Ifoto:Centro studi Valle Imagna)
Mu Bugesera ahashyinguye Antonia Locatelli wishwe azira gutabariza abatutsi bicwaga mu mugambi wo gutegura Jenoside mu 1992

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .