Uburyo bwiza bwo kwigira mu rugo muri ibi bihe bya coronavirus ku banyeshuri ba Kaminuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Twambazimana Clemence yiga ibijyanye n’ubwubatsi (Civil Engeneering) muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa gatatu. Bakibabwira ko amasomo abaye ahagaze kubera coronavirus, ntiyiyumvishaga uko azabasha kwigira mu rugo.

Yibazaga ibibazo bitandukanye ati “Twaribazaga duti nkatwe twiga ibintu bizamo kubara, ni gute uzabikora mwalimu atari kukuyobora? Biragoye ariko uragerageza. Urumva niba twaramenyereye ko mwalimu atwerekera ngo bibanza kugenda gutya na gutya, kuba ugiye kubyikoresha harimo imbogamizi.”

Uyu munsi Twambazimana yabonye ko bishoboka nubwo atarabimenyera nk’uko yari amenyereye kwigira imbere ya mwalimu.

Ni umwe mu bihumbi by’abanyeshuri biga muri Kaminuza bicaye mu ngo iwabo, bategereje aho icyorezo cya coronavirus kigana.

Amashuri atandukanye yatangiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abanyeshuri bifashisha basubiramo amasomo ariko si yose.

Internet, mudasobwa, telefone…

Dr Ismael Buchanan, umwarimu wa politiki muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko aho ikoranabuhanga rigeze, nta munyeshuri wiga muri Kaminuza ukwiriye gutaka kubura uburyo yigamo.

Muri Kaminuza y’u Rwanda yigishamo, hashyizweho urubuga elearning.ur.ac.rw rubonekaho amasomo yose abanyeshuri bigamo bahabwa, hakabaho imikoro n’amashakiro y’ibitabo n’ibindi bitanga ubumenyi bwisumbuye ku byo biga.

Kubona ibitangirwa kuri urwo rubuga ni ubuntu nubwo hakiri abanyeshuri bagaragaza ko hari amasomo atarajyaho, abadafite mudasobwa zo kubireba, abatuye ahatari umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Dr Buchanan yavuze ko aho ikoranabuhanga rigeze, nta munyeshuri ukwiriye kuvuga ko yabuze uko yigira mu rugo

Dr Buchan avuga ko n’iyo umunyeshuri yaba adafite mudasobwa cyangwa internet ihagije, hari uburyo bwinshi ashobora gukomeza kwiga kandi neza.

Ati “Na telefone wayigiraho. Nshobora gufata amasomo nkayashyira kuri Watsapp nkashinga ishuri kuko abanyeshuri baba bafite nimero za telefone. Nkaboherereza amasomo kuri Whatsapp, tugahana gahunda tukigana. Byananirana twahamagarana. Yego bizagorana kubimenyera ariko ubishaka birashoboka.”

Buchanan avuga ko ibihe nk’ibi ari isomo no kuri Kaminuza zidafite uburyo bw’ikoranabuhanga abanyeshuri bashobora kwigiraho bari mu rugo, kuko aho isi igana bitagikenewe ko umunyeshuri yiga ari kumwe na mwalimu.

Kwiha gahunda

Aurore Ishimwe yiga amategeko mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza yigenga ya Kigali. Bahagaritse amasomo arangiye kwimenyereza (Stage) asigaje kwandika igitabo gisoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Kugira ngo abashe kwigira mu rugo, bimusaba kwiha ingengabihe y’ibyo agomba gukora uwo munsi.

Yagize ati “Ndabyuka mu gitondo nkakora akazi gasanzwe mu rugo, nyuma nkatangira kwiga nkasoma nkageza igihe ngiye kurya , namara kurya nkaryama. Mbyuka nka saa kumi nkongera nkiga kugeza nka saa kumi n’ebyiri. Buri wese yitegura bitewe na gahunda afite.”

Ishimwe avuga ko kwigira mu rugo utabura ibikurogoya, gusa agashimangira ko iyo wihaye gahunda n’abo mu rugo bakaba bayizi, nta kabuza ubishobora.

Ati “Ntabwo abanyeshuri bakwiriye kubifata nk’igikuba cyacitse, kwigira mu rugo birashoboka icya mbere ni uko uba uzi icyo ushaka, ahubwo uyu ni umwanya wo kwiga utari ku gitutu.”

Kuruhuka

Ishimwe na Twambazimana bavuga ko muri gahunda biha, bataburamo umwanya wo kuruhuka kugira ngo kwiga bitabarambira.

Twambazimana avuga ko mu gihe amaze kuruhuka ameze neza mu mutwe, umwanya munini awuharira porogaramu (software) bifashisha mu byo biga cyane cyane izwi nka ARCHICAD.

Arayisanganye muri mudasobwa ye, icyo bimusaba ni ugukomeza kuyihuguramo ibintu bitandukanye.

Ati “Iyo ufashe umunsi wawe ukawucamo ibihe ugategura n’ibintu ugomba gukora , ukagira ibyo ushyira imbere birashoboka cyane. Keretse kwiga atari byo ushyira imbere.”

Kwaka ubufasha

Dr Buchanan avuga ko buri munyeshuri aba afite nimero n’indi myirondoro y’umwalimu umwigisha ku buryo igihe abonye ikimwisoba, ashobora kumumenyesha akamufasha.

Ibyo kandi umunyeshuri ashobora no kubisaba bagenzi be bakamusobanurira haba kuri telefone, ku mbuga nkoranyambaga, ku mbuga z’ikoranabuhanga za Kaminuza n’ahandi.

Twambazimana Clemence, umwe mu banyeshuri bemeza ko kwigira mu rugo muri ibi bihe bishoboka
Ku banyeshuri bafite mudasobwa, hari uburyo butandukanye bwo kwigira mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .