Tariki ya 13 Nzeri 2024, uru rukiko rwakatiye abantu 37 igihano cy’urupfu barimo abanyamahanga batandatu. Bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byaha bifitanye isano n’igerageza ryo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi ryayobowe n’Umunye-Congo wari ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Christian Malanga, tariki ya 19 Gicurasi 2024.
Urwego rwa EU rushinzwe ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 16 Nzeri rwatangaje ko rutemera na gato igihano cy’urupfu inkiko zo muri RDC zikomeje gukatira abantu, rugaragaza ko kibambura uburenganzira bwo kubaho.
Rwasobanuye ko uyu muryango uzakomeza kuganiriza ubutegetsi bwa RDC kugira ngo butazashyira mu bikorwa iki gihano. Ruti “Nk’uko EU isanzwe ibigenza, izakomeza guha Leta ya RDC ubu butumwa, inafate ingamba zikumira igihano cy’urupfu.”
Muri Werurwe 2024 ni bwo guverinoma ya RDC yasubijeho igihano cy’urupfu cyari cyarahagaritswe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila mu 2003. Yasobanuye ko biri mu rwego rwo guca intege ibyaha by’ubugambanyi bikomeje kwiyongera.
EU igaragaza ko gusubizaho iki gihano ari intambwe isubira inyuma ku butabera, inasaba Leta ya RDC kongera kugikuraho.
Ambasaderi wa RDC yatumijweho
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi kuri uyu wa 16 Nzeri yatumijeho Ambasaderi wa RDC i Bruxelles, Christian Ndongala Nkunku, imugezaho ubutumwa bwamagana iki gihano cyakatiwe aba bantu barimo umwenegihugu w’u Bubiligi, Jean-Jacques Wondo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, yagiranye na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner tariki ya 15 Nzeri.
Umusesenguzi muri politiki, Bob Kabamba, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, yagaragaje ko gutumizwaho kwa Ambasaderi wa RDC ari ikimenyetso gikomeye, kuko ngo bisa no kumwereka ko igihugu cyabo cyarenze umurongo utukura.
Kabamba yagize ati “Ubutumwa buraranguruye kandi burumvikana. Igihano cy’urupfu cyakatiwe Jean-Jacues Wondo ni umurongo utukura Leta ya Congo yarenze. Umubano mwiza Félix Tshisekedi afitanye n’u Bubiligi ntabwo umuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka.”
Uyu musesenguzi yagaragaje ko igihano Wondo yakatiwe gishobora guhungabanya umubano wa RDC n’u Bubiligi, mu gihe kitakurwaho nk’uko iki gihugu cy’i Burayi kibyifuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!