Uburakari bwa Habyarimana kubera kwimwa umwanya wo kuganira na Perezida wa Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bibana ku bw’inyungu, igihugu kidafite inyungu mu kindi ahanini bigaragarira mu buryo abayobozi bacyo bakirwa mu mahanga, cyangwa uburyo bahabwa umwanya wo kuganira ku bibazo bireba ibihugu byombi.

Kwirengagizwa kenshi na Leta Zunze Ubumwe na Amerika byarakaje cyane Guverinoma ya Habyarimana Juvénal mu myaka ya 1970 n’intangiriro za 1980, kugeza ubwo bimenyeshejwe ku mugaragaro intumwa za Amerika mu Rwanda.

U Rwanda ntirwumvaga uburyo Perezida wa Amerika yakira Minisitiri w’Intebe nka Robert Mugabe akaburira umwanya Perezida nka Habyarimana.

Nyuma y’ubwigenge mu 1980, u Rwanda rwafatwaga nk’igihugu kigendera ku matwara y’abanyaburayi dore ko inshuti z’akadasohoka za Leta ya Grégoire Kayibanda n’iza Habyarimana Juvenal wamuhiritse ku butegetsi ku isonga hazaga u Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage.

Ibyo byatumaga ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabona u Rwanda nk’igihugu bafitemo inyungu nyinshi haba mu buryo bw’umutungo kamere na Politiki.

Mu 1976 Habyarimana amaze imyaka itatu ku butegetsi, yatangiye gushakisha inkunga mu bihugu cyane cyane ibyagenderaga ku mahame ya gikapitaliste (capitaliste) ari nabwo yatangiraga kwiyegereza Amerika cyane.

Amerika yakomeje gusa nk’imwitaza kugeza ubwo u Rwanda rumenyesheje Amerika ko rutishimira uburyo rufatwa n’uburyo rudahabwa umwanya muri gahunda zayo.

Tariki 18 Ugushyingo 1976, hari abadepite babiri bo muri Amerika baje mu Rwanda, bagirana ibiganiro na Perezida Habyarimana.

Habyarimana yababwiye ko yishimiye inkunga Amerika iha u Rwanda ariko ko ikiri nke ukurikije ubushobozi bw’icyo gihugu.

Abo badepite bijeje Habyarimana ko Leta ya Jimmy Carter wari uherutse gutorwa izibanda ku bihugu bikennye bityo ko yategereza akareba niba n’u Rwanda ruri mu bizitabwaho.

Amerika yakomeje gufasha u Rwanda ariko igatanga inkunga nke ugereranyije n’iyo u Rwanda rwabaga rwifuza. Nko mu 1975 u Rwanda rwabonaga inkunga ya Amerika iri munsi ya miliyoni eshanu z’amadolari ku mwaka. Umuryango w’Abanyamerika USAID wanyuzwagamo iyo nkunga, wari ufite imishinga itanu mu Rwanda utera inkunga ahanini hakibandwa ku yizamura icyaro n’iteza imbere amakoperative.

Amerika yakomeje kugenza gake umubano wayo n’u Rwanda bituma muri Werurwe 1978, ubwo ambasaderi wa Amerika i Kigali yahuraga na Perezida Habyarimana, u Rwanda rugaragaza kwinuba.

Mu biganiro bagiranye Habyarimana yagaragarije Ambasaderi ko ababazwa n’uburyo Amerika itajya yita cyane ku bihugu byo muri Afurika yo hagati, undi yiyemeza kumuvuganira.

Mu Ukuboza 1979 uwari uhagarariye u Rwanda muri Loni, ambasaderi Bonaventure Ubalijoro yamenyesheje Ambasade ya Amerika i Kigali ko Perezida Habyarimana ateganya uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 1980, aho yari kuba yitabiriye Inteko rusange ya Loni.

Byari kuba ari inshuro ya mbere Perezida Habyarimana agiye muri Amerika ari nayo nshuro ya mbere yari agiye kuvugira ijambo imbere y’Inteko rusange ya Loni.

Ubalijoro yinginze ambasade ya Amerika mu Rwanda gusabira Habyarimana akazahura na Perezida Jimmy Carter ariko bamubera ibamba, bavuga ko umwaka wa 1980 uzaba urimo amatora ya Perezida bityo ko icyo gihe Perezida ataboneka.

U Rwanda rwasabye ko mu gihe guhura na Carter bidakunze, bareba abandi bayobozi bakuru muri Amerika bakaganira, nkuko inyandiko zashyizwe hanze na Wiki Leaks zibigaragaza.

Izo nyandiko zigira ziti “Ambasaderi Ubalijoro yavuze ko Guverinoma ya Kigali ibabazwa n’uburyo abayobozi b’i Burayi batumira kenshi Habyarimana ariko akaba atabasha kubona n’akanya gato ko kuganira na Perezida Carter.”

Ubalijoro yavuze ko nubwo umubano w’ibihugu byombi umeze neza, bigaragara nk’aho Amerika isuzugura ibihugu bito bikorana cyane n’u Burayi kubera ko ntacyo bivuze ku nyungu z’umutekano wa Amerika.

Ambasade y’u Rwanda i Kigali yavuze ko guhura na Perezida Carter byo bidashoboka, gusa imwemerera ubufasha akazabonana n’abandi bayobozi ba Amerika n’abacuruzi bifuza gushora imari mu Rwanda.

Amerika yikijije u Rwanda, Habyarimana yemererwa gusuhuza Carter

Umujinya w’u Rwanda wagejejwe ku bashinzwe ububanyi n’amahanga ba Amerika ndetse basabwa kugira icyo bakora.

Tariki 12 Nzeri 1980, Lannon Walker wari umunyamabanga wungirije ushinzwe Afurika yandikiye Louis Martin wari umunyamabanga udasanzwe wa Perezida Jimmy Carter, amubwira ko bashaka uburyo Habyarimana yazatumirwa mu musangiro uhuza abagize inteko Ishinga Amategeko bafite inkomoko muri Afurika, Congressional Black Caucus Reception.

Uwo musangiro wagombaga no kwitabirwa na Perezida Carter akahavugira n’ijambo, nkuko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bya Perezida Carter.

Walker yavuze ko Leta y’u Rwanda itishimira uburyo Amerika isumbanya abakuru b’ibihugu bya Afurika mu gihe basabye guhura na Perezida. Icyo gihe batangaga urugero rwa Robert Mugabe wari Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe wari uherutse kugirira uruzinduko muri Amerika agahura na Perezida Carter ndetse akanamwakira ku meza.

U Rwanda rwumvaga ko bidakwiriye kuba Perezida wa Amerika yabona umwanya wo kuganira na Minisitiri w’Intebe ariko uwa Perezida w’igihugu ukabura.

Walker yatanze igitekerezo ko gutumira Perezida Habyarimana mu musangiro wa Black Caucus bizazamura umubano w’u Rwanda na Amerika, byereke abanyarwanda ko nubwo nta biganiro byihariye byabaye hagati ya Habyarimana na Carter, nibura icyo gihugu kimwubaha nk’umukuru w’igihugu .

Yabwiye abamukuriye i Washington ko “abanyarwanda bakwishimira nibura kubona Habyarimana asuhuzanya na Perezida.”

Hemejwe ko Perezida Carter mbere yo kwinjira mu musangiro, azasuhuza Habyarimana bakamarana igihe kitarenze iminota itatu, kandi akaza kumuvugaho mu mbwirwaruhame atanga.

Perezida Habyarimana yatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro mu musangiro wabaye tariki 25 Nzeri 1980, ahahurira na Siaka Stevens wayoboraga Sierra Leone anakuriye Umuryango Uhuza ibihugu bya Afurika, OUA.

Habyarimana wari kumwe n’umugore we uretse gusuhuza Carter, nta bindi biganiro bigeze bagirana, icyakora mu mbwirwaruhame Carter yamushimiye kuba ateza imbere uburenganzira bwa muntu muri Afurika yo hagati.

Bwakeye Habyarimana ageza ijambo ku nteko rusange ya Loni ariko nta bayobozi bakomeye bahuye mu gihe yamaze muri icyo gihugu nkuko bigaragara ku nyandiko z’ibyabaye muri icyo gihe.

Nyuma y’uruzinduko rwa Habyarimana no kugaragaza kwinubira ubufasha Amerika iha u Rwanda, hari ibyahindutse kuko nk’inkunga ya USAID mu Rwanda yavuye kuri miliyoni ziri munsi y’eshanu ku mwaka mu 1975, zigera kuri miliyoni 25 z’amadolari mu 1985 zigenda ziyongera na nyuma y’aho.

Guverinoma ya Habyarimana yamenyesheje Amerika ko bababazwa no kuba atarahura na Perezida wa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .