Ububiko bw’inyandiko z’inkiko Gacaca bwasabiwe gushyirwa mu murage w’Isi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 6 Mata 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Ububiko bw’inyandiko z’Inkiko Gacaca bushobora gushyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi rukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hagamijwe kurinda no kumenyekanisha ibikorwa bibumbatiye amateka, umuco, n’umurage hirya no hino ku isi.

The New Times itangaza ko ubu bubiko bw’inkiko Gacaca bwasabiwe kujya ku rutonde rw’umurage w’isi na komite y’igihugu.

Iyo Komite igizwe n’inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, abashakashatsi, abanyamateka, abakora mu nzu nkoranyabitabo, ababika inyandiko za kera, abarimu, inzego za leta n’izigenga zifite aho azihurira n’amateka, umuco n’umurage.

Iyi porogaramu ya UNESCO yo gukora urutonde rw’imirage y’isi yatangijwe mu 1992, kugira ngo harindwe amateka ashobora gupfobywa, guteshwa agaciro, kugurishwa bitemewe n’amategeko cyangwa kwangirika bitewe n’impamvu zitadukanye.

Inkiko Gacaca zasabiwe kujya kuri uru rutonde, zatangiye nyuma y’imyaka umunani u Rwanda ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zisozwa mu 2012 nyuma yo kuburanisha imanza zirenga miliyoni 1.9.

Zagize uruhare rukomeye mu kunga abanyarwanda no guha ubutabera abababuze ababo muri jenoside, zihana abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu ndetse zerekana ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo hagati yabo.

Kugeza ubu ibikorwa by’inkiko Gacaca byamaze gushyirwa mu bubiko bw’igihugu.

Umuyobozi mukuru w’Inkoranyabitabo y’Igihugu, Nyirabahizi Beata yavuze ko hari ibindi byasabiwe kujya ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO harimo ‘Inganji Kalinga’, ndetse n’Urukari (urugo rw’umwami ruherereye i Nyanza).

Ati “Ikindi cyasabiwe gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi harimo Urukari [Ingoro]. Urukari rwerekana imibereho y’abami mu bihe byashize. Uburyo hubatse byerekana uko ingo z’abanyarwanda ba kera zabaga zubatse.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Mutesa Albert yavuze ko zimwe mu nyandiko zivuga ku mateka y’u Rwanda zibitswe neza mu nzu z’ibitabo.

Yongeyeho ati “Abanyarwanda n’umuco wabo bafite amateka menshi yashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi. Komite ibishinzwe izakora uko ishoboye maze yandikishe inyandiko z’umurage zisanzweho mu Rwanda ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO.”

Imwe mu zo yavuze harimo Umuganura, Umunsi abanyarwanda bishimira umusaruro bagezeho mu mwaka maze bagahura bagasabana barebera hamwe uko bakongera umusaruro mu wundi mwaka. Watangiye ku ngoma ya Gihanga Ngomijana umwami wa mbere w’u Rwanda.

Inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zasabiwe kwandikwa ku rutonde rw’umurage w’isi ni enye zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu karere ka Bugesera, urwa Bisesero muri Karongi n’urwa Murambi i Nyamagabe.

Kugeza ubu UNESCO imaze kugira site z’Imirage y’Isi zigera ku 1 121 ziva mu bihugu 167, Ubutaliyani n’Ubushinwa n’ibyo bihugu bifite site nyinshi zanditswe ku rutonde.

Ububiko bw'inyandiko za Gacaca bwasabiwe gushyirwa mu murage w'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .