00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwifuza ko ibiganiro bya RDC na M23 bitazaba ibya nyirarureshwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 March 2025 saa 04:36
Yasuwe :

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko ibiganiro bizahuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bidakwiye kuba ibya nyirarureshwa.

Kuva mu mpera za 2021 umutwe wa M23 wongeye kwegura intwaro ugaharanira uburenganzira bw’Abatutsi, Abanyamulenge, Abahema n’abandi bavuga Ikinyarwanda bajujubywa, bicwa n’abagirirwa nabi bazira uko bavutse, Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yarahiye kenshi ko atazaganira na wo ‘kuko ari nk’ingunguru irimo ubusa’ abarwana ari ingabo z’ikindi gihugu.

Ku wa 11 Werurwe 2025, ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko João Lourenço azahuriza Leta ya RDC n’abahagarariye M23 mu biganiro biteganyijwe mu minsi iri imbere.

Iri tangazo ryasohotse nyuma y’uruzinduko Perezida Félix Tshisekedi yagiriye muri Angola, rwarebana no gushaka igisubizo cyazana amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Mu kiganiro na RBA, Mukuralinda yagaragaje ko nubwo Leta ya RDC yangaga kuganira na M23, ibiganiro by’amahoro ari yo nzira yonyine yahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC nk’uko abakuru b’ibihugu byo mu karere babishimangiye.

Mukuralinda yavuze ko kwemera kuganira na M23 ari igihamya ko yemeye ko ibisubizo by’Abanyafurika ari byo bikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo bya Afurika, izindi nkunga zikaza ari inyongera.

Ati “Agiye mu nzira y’ibyo abakuru b’ibihugu hano mu karere bakomeje kuvuga, bavuga bati ‘iki kibazo turakizi kigomba gukemuka gutya.”

Yakomeje ati “Ikindi gikomeye ni ukuvuga ko yemeye inzira y’imishyikirano, yemeye ko inzira y’ibiganiro ari yo nzira yonyine yakemura iki kibazo nk’uko abakuru b’ibihugu byo mu karere [ubwo iyo mvuga abakuru b’ibihugu bo mu karere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aba arimo.] yemeye ko iki kibazo nta kundi cyakemuka ni mu nzira y’ibiganiro ntabwo ari inzira ya gisirikare.”

Mukuralinda yibukije ko ibiganiro byabaye mu bihe byashize bitigeze bitanga umusaruro wifuzwaga, agaragaza ko byatewe n’uko uruhande rwa Leta ya RDC rutabihaga agaciro.

Ati “Ariko na none tukanavuga tuti ‘Igihe kirageze ko noneho hataba ibiganiro bya nyirarureshwa’ kandi noneho ibiganiro nibiba, hagafatwa imyanzuro, hashyirwaho n’uburyo bwo gusuzuma uko ishyirwa mu bikorwa. Kuko si ubwa mbere, si ubwa kabiri, si ubwa gatatu ibi biganiro byaba bibaye.”

Yatangaje ko icy’ingenzi gikenewe mu biganiro bizahuza ubutegetsi bwa RDC na M23 ari uko byahagarika imirwano yo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nyuma y'ikiganiro cya Tshisekedi na Lourenço, byemejwe ko Leta ya RDC izaganira na M23
Mukuralinda yatangaje ko ibiganiro bya Leta ya RDC na M23 bidakwiye kuba ibya nyirarureshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .