U Rwanda rwatangije umubano n’igihugu cya Brunei

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye umubano mu bya dipolomasi n’igihugu cya Brunei giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuri uyu kabiri tariki 8 Ukuboza 2020 nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Brunei, rivuga ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe ku biro by’uhagarariye Brunei mu muryango w’abibumbye i New York.

Brunei yari ihagarariwe na Hajah Noor Qamar usanzwe ahagarariye icyo gihugu mu muryango w’abibumbye naho u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Loni, Valentine Rugwabiza.

Abinyujije kuri Twitter, Rugwabiza yavuze ko ibihugu byombi byishimira kuba byarimakaje imbere iterambere ridaheza, kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose, ireme ry’uburezi n’ikoranabuhanga rya bose.

Brunei ni igihugu gihana imbibi na Malaysia ndetse n’inyanja y’u Bushinwa izwi nka South China Sea. Gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 428. Kiyobowe mu buryo bwa cyami, umuyobozi mukuru akitwa Sultan.

Brunei ni kimwe mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri peteroli. Ni icya gatatu mu bihugu byo mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya mu gucukura peteroli.

Kiri mu byihagazeho ku bukungu kuko umusaruro mbumbe w’umuturage wayo ku mwaka ubarirwa ku madolari 31,628, ni ukuvuga asaga miliyoni 31 Frw.

Brunei n’u Rwanda bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Amasezerano ku ruhande rw'u Rwanda yasinywe na Ambasaderi Rugwabiza Valentine na Hajah Noor Qamar wa Brunei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .