00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangaje ko nta mudipolomate warwo witaba u Bubiligi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 March 2025 saa 06:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta mudipolomate w’u Rwanda witaba Guverinoma y’u Bubiligi.

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko iteganya gutumiza Chargé d’affaires w’u Rwanda kugira ngo imumenyeshe ko abadipolomate barwo birukanywe i Bruxelles.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, nyuma y’aho u Rwanda rucanye umubano n’u Bubiligi kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, rukanaha abadipolomate babwo amasaha 48 yo kuba bavuye i Kigali.

Minisitiri Prévot ati “U Bubiligi buzafata ingamba nk’izo: gutumiza Charge d’affaires w’u Rwanda, bivuze gutangaza ko abadipolomate b’u Rwanda birukanywe no guhagarika amasezerano ya Guverinoma zombi.”

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Prévot ko icyemezo cy’u Rwanda cyo gucana umubano n’u Bubiligi cyagendanye no gufunga ako kanya Ambasade yarwo i Bruxelles no gucyura abadipolomate barwo, bagomba kugera i Kigali mu masaha 48.

Mu gihe Minisitiri Prévot ateganya gutumiza Chargé d’affaires w’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ubwo, nta mudipolomate wacu uzitaba itumiza rya Leta y’u Bubiligi.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko bisanzwe muri dipolomasi, ko iyo igihugu kimwe gifashe ingamba, ikindi na cyo kibigenza gityo, agaragaza ko n’abadipolomate b’u Rwanda bagomba gutaha.

Ati “Ni ukuvuga ngo Ambasade zirafunga, nta we uzongera kwaka Visa, ubwo ibyo birarangiye. Muri dipolomasi ni ko bigenda, icyo umwe agukoreye ni cyo undi agukorera, ubwo n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda, niba hari abari bakiriyo, ubwo na bo barabaha amasaha 48, batahe.”

Mukuralinda yasobanuye ko amashuri y’Ababiligi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibyo gutwara abantu bihuza Kigali na Bruxelles byo bizakomeza kugira ngo abo bigenewe batazabihomberamo.

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi kubera ko bukomeje umugambi wo kurutesha agaciro mu gihe rufitanye amakimbirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara bufite uruhare mu mateka mabi y’akarere.

Yasobanuye ko u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande muri aya makimbirane, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda, bigamije guhungabanya umutekano warwo n’akarere muri rusange.

Minisitiri Maxime Prévot yatangaje ko atumiza Chargé d'affaires w'u Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko nta mudipolomate w'u Rwanda witaba u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .