Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada ku wa 3 Werurwe 2025 yashinje u Rwanda kugira ingabo mu burasirazuba bwa RDC no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ibirego u Rwanda rwagiye ruhakana mu bihe bitandukanye, ndetse rukabitangaho ibisobanuro.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri uyu wa 4 Werurwe yatangaje ko uruhande Canada yafashe ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC “ruteye isoni’ kandi ko kwegeka ubu bugizi bwa nabi ku Rwanda bitihanganirwa.
Yagize iti “U Rwanda rwabonye itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kandi rusanga kurwegekaho ubuvugizi bwa nabi buvugwa, mu buryo bugamije kuruharabika bidakwiye kwihanganirwa. Tuzabisabaho Guverinoma ya Canada ibisobanuro.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada yatangaje ko ishyigikiye intambwe yatewe n’Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko Canada idakwiye kuvuga ko ishyigikiye intambwe zatewe n’Abanyafurika zigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, mu gihe ihitamo kwegeka ubugizi bwa nabi bwose ku Rwanda, aho kubaza Leta ya RDC ibitero ikomeje kugaba ku baturage bayo.
Iti “Canada ntabwo yavuga ko ishyigikiye intambwe yatewe n’abo ku mugabane muri gahunda igamije amahoro mu gihe yegeka ubugizi bwa nabi bw’uburyo bwose ku Rwanda, ikananirwa kubibaza Leta ya RDC; biyiha urwaho rwo kongerera umurego ibitero ku basivili bayo.”
Yibukije ko ingabo za Leta ya RDC, zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’ihuriro Wazalendo, bikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, igaragaza ko kutabivugaho kwa Guverinoma ya Canada “bidakwiye kandi biteye isoni”.
Guverinoma ya Canada yatangaje ko yatumije Ambasaderi w’u Rwanda, Prosper Higiro, kugira ngo imugaragarize ibirego u Rwanda rushinjwa mu burasirazuba bwa RDC n’ingamba rwafatiwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko ingamba u Rwanda rwafatiwe na Canada zitazakemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, yibutsa ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’akarere kugira ngo ibiganiro by’ubuhuza bitange umusaruro, runabungabunga umutekano warwo.
Iti “Ingamba Canada yatangaje ko yafatiye u Rwanda ntabwo zizakemura aya makimbirane. U Rwanda ruzakomeza gukorana n’akarere ku biganiro by’ubuhuza byemeranyijweho biyobowe na Afurika, mu gihe tubungabunga umutekano w’igihugu cyacu.”
Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yatangiye mu Ugushyingo 2021, nyuma y’aho Leta y’iki gihugu yanze kubahiriza amasezerano yagiranye na M23. Ubuyobozi bwa M23 bugaragaza ko bwiteguye gushyikirana na Leta ariko Leta yo yakomeje kwinangira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!