U Rwanda rwasobanuye ko rutigeze rwanga ibizamini bya coronavirus biturutse muri Congo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko itigeze yanga ibyangombwa by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragaza ko bavuye mu gihugu cyabo bipimishije icyorezo cya Coronavirus.

Tariki 15 zimwe mu mbuga nkoranyambaga zo muri Congo hanyujijweho ubutumwa buvuga ko ku mipaka igabanya umujyi wa Bukavu na Rusizi, abaturage ba Congo bari kuzana ibyemezo by’uko bipimishije coronavirus mu gihugu cyabo, u Rwanda rukabyanga rukabasaba kwipimisha ibindi.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko atari ko bimeze.

Yavuze ko mu mabwiriza yashyizweho, ari uko abagenzi baje mu Rwanda bagomba kwipimisha nibura amasaha 24 mbere y’uko bahaguruka mu gihugu cyabo.

Mu gihe bageze mu Rwanda, bapimwa Coronavirus bwa kabiri ibisubizo bigatangwa mu masaha 24. Mu gihe bategereje igisubizo, baba bari muri hotel zagenwe biyishyurira.

Mahoro Niyingabira yavuze ko ikizamini cya kabiri ari cyo uwinjiye mu gihugu yishyuzwa amadolari 50 cyangwa 47200 Frw. Ni nako bigenda ku banye-Congo baje mu Rwanda.

Ati “Bari babyumvise nabi ko turi kwanga ibizamini bakoresheje iwabo kandi ari uburyo busanzwe, umuntu wese aho aturutse yakoresheje ikizamini agera mu gihugu agakoresha ikindi cya kabiri kugira ngo bemeze cya kizamini cya mbere aba yafashe.”

Niyingabira yavuze ko mu gupima coronavirus, u Rwanda rukoresha uburyo buzwi nka PCR, aho haba hapimwa virus nyirizina mu mubiri w’umuntu aho kureba impinduka mu bwirinzi bw’umubiri.

Hari ubundi buryo bukoreshwa mu gupima butari ubwo, aho bareba impinduka mu bwirinzi bw’umubiri.

Mu gihe umuntu aje mu Rwanda atakoresheje ikizamini cya PCR, ashyirwa mu kato k’iminsi irindwi agasabwa kwishyura cya kizamini yakabaye yarakoresheje bwa mbere.

Niyingabira yagize ati “Icyo gihe iyo aje yakoresheje ibyo bindi bitemewe noneho ashyirwa mu kato k’iminsi 7, agakorerwa ikizamini cya mbere , agakorerwa ikindi cya kabiri ku munsi wa gatandatu. Ntabwo ari ukuvuga ngo u Rwanda ruri kwanga ibizamini byo muri Congo, nta mpamvu yo kubyanga ahubwo niko bigenda.”

Kuva tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda rwongeye gufungura ingendo zose z’indege, ni nyuma y’uko zari zafunzwe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ifoto igaragaza umujyi wa Kamembe uhana imbibi na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .