00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimiye Perezida Anura Kumara watorewe kuyobora Sri Lanka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 September 2024 saa 12:52
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Anura Kumara Dissanayake watorewe kuba Perezida wa Sri Lanka.

Ni ubutumwa u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu rushingiye ku mubano mwiza n’imikoranire hagati y’impande zombi.

Umubano w’u Rwanda na Sri Lanka, byifuza kuwushimangira mu ngeri zinyuranye z’imikoranire hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Ntabwo ari u Rwanda gusa rwashimiye Perezida mushya wa Sri Lanka kuko n’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi byohereje ubutumwa bwo kumushimira.

Dissanayake w’imyaka 55 asanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka rya Janatha Vimukthi Peramuna (JVP).

Yahigitse aho bari bahanganye barimo Sajith Premadasa, aba Perezida wa 10 wa Sri Lanka nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje ku wa 23 Nzeri 2024.

Anura Kumara Dissanayake abaye Perezida wa 10 ugiye kuyobora Sri Lanka asimbuye Ranil Wickremesinghe wari wagiyeho atowe n’Inteko ishinga Amategeko mu 2022..

U Rwanda na Sri Lanka bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi.
Ni bihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bya gisirikare kuko buri mwaka hari abanyarwanda bajya kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka (Defense and Staff College).

Sri Lanka ni ikirwa kiri mu Nyanja y’u Buhinde, kibaka cyegeranye n’ibirwa bya Maldives mu Majyepfo n’u Buhinde mu Majyaruguru y’Uburengerazuba.

Ni igihugu gituwe n’abarenga miliyoni 22 bafite imico itandukanye bitewe n’uko gituwemo n’abaturutse mu bihugu binyuranye birimo nk’u Buhinde, u Bushinwa, Malaysia, Portugal n’ibindi.

Ubusanzwe muri Sri Lanka Perezida aba afite ububasha bwose, akaba umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu, agashyiraho abaminisitiri ndetse akagira manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Gifite ubuso bwa kilometero kare 65,610 bivuze ko rwikubye u Rwanda inshuro ebyiri zirenga kikagira ubucucike bw’abaturage , aho nibura harurwa abantu 310 kuri kilometero kare imwe.

Anura Kumara Dissanayake watorewe kuyobora Sri Lanka yakoze imirimo itandukanye muri icyo gihugu kuko yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Ubuhinzi.

Anura Kumara Dissanayake watorewe kuyobora Sri Lanka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .