U Rwanda rwaje mu bihugu bitandatu bya Afurika bifite abanyeshuri benshi muri Amerika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kugira abanyeshuri benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko umubare w’abanyeshuri b’abanyarwanda bigaga muri icyo gihugu mu mwaka ushize w’amashuri 2019/20 wageze 1444 nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’inzego z’uburezi muri icyo gihugu.

Byavuye muri raporo y’abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Amerika izwi nka “Open Doors Report” ikorwa buri mwaka, igaterwa inkunga na Minisiteri Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu.

Umubare w’abanyarwanda biga muri Amerika wiyongereyeho 11,8 % ugereranyije n’abigaga muri icyo gihugu umwaka w’amashuri wabanje.

Byatumye u Rwanda ruba igihugu cya gatandatu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifite abanyeshuri benshi biga muri Amerika. Rukurikira ibindi bihugu nka Nigeria, Ghana, Kenya, Ethiopia na Afurika y’Epfo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda, Jeremy Jewett yagize ati “Twishimiye guha ikaze abanyeshuri b’abanyarwanda benshi muri Amerika. Impano z’aba banyeshuri ziri kuzana impinduka kuri Kaminuza n’amashuri makuru muri Amerika. Dutegerezanyije amatsiko umusanzu bazagira mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ubwo bazaba bagarutse.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iracyari ku mwanya wa mbere ku isi mu kwakira abanyeshuri benshi b’abanyamahanga kuko kuri ubu higayo abanyeshuri 1.075.496.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda ibinyujije mu Ishami ryayo rishinzwe uburezi izizihiza icyumweru cyahariwe uburezi mpuzamahanga (International Education Week) guhera tariki 16 kugeza tariki 20 Ugushyingo.

Hazifashishwa ikoranabuhanga mu gushishikariza abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda kujya kwiga muri Amerika.

Hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu no kuwa Kane hazaba imurika rya za Kaminuza zo muri Amerika bagaragaza amahirwe ari mu kwiga muri izo kaminuza n’icyo bisaba.

Ku wa Gatatu tariki 19 hazaba imurika ku banyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Undergraduate Studies), naho ku wa Kane habe imurika rya Kaminuza ku bashaka kwiga icyiciro cya gatatu n’icyiciro gihanitse (graduate studies).

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amashuri makuru na za Kaminuza zisaga 4500. Ni amashuri yigisha amasomo atandukanye.

Abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri Amerika bakomeje kwiyongera ku buryo u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu bya Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bifite abanyeshuri benshi muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .