Nyuma y’izuba ryinshi ryatewe n’ibihe bya El Nino, muri Mata 2024 Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu cyose.
Icyo gihe Perezida Mnangagwa yasabye umuryango mpuzamahanga, inzego zitanga inkunga, Abanya-Zimbabwe baba mu mahanga n’abikorera gufasha guverinoma y’iki gihugu gutabara abibasiwe n’inzara yatewe n’aya mapfa.
Ambasaderi Musoni yatangaje ko ubwo Mnangagwa yari amaze gutabariza abaturage, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasubije byihuse, atanga isezerano ryo “kohereza toni 1000 z’ibigori muri Zimbabwe.”
Uyu mudipolomate yashimye imbaraga guverinoma ya Zimbabwe yashyize mu guhangana n’ingaruka z’aya mapfa, ubwo yashyiragaho gahunda yo gufasha imiryango yari ikeneye ubufasha byihutirwa.
Ambasaderi Musoni yagize ati “U Rwanda ruzakomeza kwifatanya na guverinoma n’abaturage ba Zimbabwe mu bihe bikomeye.”
U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bitabarana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe, yagaragaje ko iki ari iyi mfashanyo ari ikimenyetso cy’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari.
Yagize ati “Hejuru ya byose, ubufatanye buri hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda bugamije guteza imbere ubukungu, guhererekanya umuco ndetse no kongerera imbaraga umubano hagati y’impande zombi.”
Ibi bihugu byombi byashyizeho komisiyo ihoraho ibihuza, hagamijwe gukomeza ubufatanye. Abayigize bahuye mu 2020 no mu 2023, bafatiramo imyanzuro yo kwagurira ubufatanye mu nzego zirenze ubucuruzi n’ishoramari.
Ambasaderi Musoni yashimiye umusanzu wa Zimbabwe mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda, atanga urugero ku barimu barenga 150 yohereje i Kigali mu 2022 kugira ngo baze bifatanye n’Abanyarwanda kurera abana b’u Rwanda.
Minisitiri Garwe na Ambasaderi Musoni bahamije ko gutabarana mu bihe bikomeye ari umuco w’Abanyafurika kandi ko “Inshuti nziza uyibonera mu byago”.
Bagaragaje ko na Zimbabwe mu 2023 yihutiye gutabara u Rwanda ubwo intara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo zibasirwaga n’ibiza byishe abaturage barenga 130 mu ntangiriro za Gicurasi.
Ambasaderi Musoni yagaragaje kandi ko ubwo Zimbabwe yibasirwaga n’umwuzure ukomeye wa ‘Cyclone Idai’ mu 2019, na bwo u Rwanda rwayoherereje ubufasha.
U Rwanda ruhaye Zimbabwe imfashanyo y’ibigori nyuma y’indi ingana na toni 1000 rwahaye Zambia muri Nyakanga 2024. Zambia na yo yibasiwe n’amapfa yatewe na El-Nino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!