Mu butumwa bunyomoza Leta RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, Ambasaderi Ngango ku wa 6 Gashyantare 2025 yagaragaje ko ibyo ari ukuyobya uburari kugira ngo umuryango mpuzamahanga udatahura umugambi mubisha wa Leta ya RDC.
Yagize ati “Twamaganye dukomeje uko Leta ya RDC ikomeje kugaragaza ko u Rwanda ruteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Ibi bizwi nk’amayeri Leta ya Kinshasa ikoresha kugira ngo yo n’abifatanya na yo bataryozwa ubugizi bwa nabi bakorera abaturage bayo.”
Abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu rukerera rwa tariki ya 27 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi ine bafashe undi mujyi wa Sake uri muri teritwari ya Masisi. Ubu bagenzura ibikorwaremezo byose biri i Goma birimo ikibuga cy’indege, ndetse banashyizeho ubuyobozi bushya bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ambasaderi Ngango yatangaje ko ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga i Goma, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bigari ku Rwanda, zifashishije intwaro zitandukanye ryari ryarunze muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.
Ati “Ikigaragara ahubwo ni ibibazo iki kibazo gishobora gutera u Rwanda. Nyuma y’ifatwa rya Goma, habonetse ibimenyetso bishya bigaragaza umugambi w’ibitero bigari ku Rwanda. Ihuriro rishyigikiwe na Leta ya Kinshasa ryari ryararunze intwaro nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare hafi y’umupaka w’u Rwanda, cyane cyane mu mujyi wa Goma no ku kibuga cy’indege cya Goma.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko intwaro zari kwifashishwa mu gutera u Rwanda zirimo: roketi, drones zigaba ibitero, imbunda nini, ati “Ntabwo izi ntwaro zari zigambiriye M23, ahubwo zarebaga mu Rwanda.”
Ambasaderi Ngango yibukije ko ubwo abarwanyi ba M23 bafataga umujyi wa Goma, ihuriro ry’ingabo za RDC ryarashe mu Rwanda, ryica abaturage 16, hakomereka abandi barenga 150, inzu n’imitungo y’abaturage bigera kuri 280 birangirika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse kugaragaza ko mu gihe Leta ya RDC ifite umugambi wo gutera u Rwanda, na rwo ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!