00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ko umuryango mpuzamahanga ukomeje kujenjekera FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 April 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura, yagaragaje ko nubwo hatowe imyanzuro myinshi isaba ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR usenywa, umuryango mpuzamahanga wakomeje kuwujenjekera.

Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ku wa 16 Mata 2025 Kayinamura yibukije ibihugu bikagize ko kuva mu 2003, hamaze gutorwa imyanzuro irenga 20 isaba ko uyu mutwe ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usenywa.

Yibukije ibihugu bigize aka kanama kandi ko mu 2013 hatowe umwanzuro wemeza ko habaho ubufatanye bwa Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari, mu kugarura amahoro muri RDC no mu karere.

Ingingo nyamukuru y’uyu mwanzuro, yari ugusenya FDLR, kwakira abarwanyi bayo bemeye kurambika intwaro n’abo mu miryango yabo ndetse no kubacyura mu Rwanda.

Hari ibitero byagabwe kuri FDLR, abarwanyi bayo bakirwa mu nkambi zitandukanye zirimo Kanyabayonga, Nyamilima, Walungu na Kisangani, bamwe muri bo baracyurwa. Gusa ingabo za RDC zageze ubwo zibihagarika.

Kayinamura yasobanuye ko uyu mwanzuro washoboraga gufasha RDC n’akarere k’Ibiyaga Bigari kubona amahoro arambye, kuko wakemuraga impamvu muzi z’umutekano muke kandi wubakiye ku cyizere cyari hagati y’ibihugu byo mu karere.

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 12 hatowe uyu mwanzuro, hatewe intambwe nke mu bikorwa byo gusenya imitwe nka FDLR no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayo, kandi ko n’ubu igihungabanya umutekano w’akarere.

Yagize ati “Uyu munsi, FDLR ikomeje kwinjiza abarwanyi bashya, gutoza no gukora ubugizi bwa nabi burimo ihohotera rishingiye ku gitsina, kurimbura ubwoko no kwica ku bwinshi. Ubu yateye intambwe, yinjizwa muri FARDC imbere y’amaso yanyu. Ntibikiri ibanga, ahubwo bishingiye kuri raporo zamuritswe.”

Kayinamura yagaragaje ko ihuriro ry’ingabo za RDC (FARDC) na FDLR ribangamiye umutekano w’akarere n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo gusenya imitwe yitwaje intwaro, asobanura ko nta gihugu na kimwe cyakwemera guhungabanywa n’ikibazo nk’iki.

Ati “Nta gihugu, u Rwanda rurimo, cyakwemera ikibazo giterwa n’iyi mitwe. Guha ishingiro FDLR, n’iyo byaba mu buryo buziguye, byenyegeza amakimbirane kandi birushaho guhungabanya akarere.”

Yasabye ko hakorwa ubugenzuzi ku byagezweho nyuma y’imyaka 12 umwanzuro wo gusenya imitwe yitwaje intwaro utowe, ashimangira ko u Rwanda rugifite ubushake bwo kuwubahiriza, cyane ko rwizera ko ku bufatanye n’ibihugu by’akarere, byashobora kugera ku mahoro arambye.

Uyu mudipolomate yashimangiwe ko kugira ngo amahoro aboneke mu karere, FDLR n’imitwe iyishamikiyeho bikwiye gusenywa, kandi ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye gukurikirana uko iki gikorwa kigenda, hatabayemo gutoranya.

Yasabye ko abafasha FDLR ndetse n’abakorana na FDLR bahanwa, imvugo zibiba urwango ndetse n’ivanguramoko bikomeje kuganza muri RDC bikamaganwa n’aka kanama, imyanzuro y’amahoro yafashwe n’imiryango y’akarere igashyigikirwa.

Kayinamura yagaragaje kandi ko RDC idakwiye gukomeza gushinja ibihugu uruhare mu mutekano muke wugarije uburasirazuba bwayo, ahubwo ko ikwiye kwikemurira iki kibazo kuko ari icyayo.

Ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano byaganiraga ku mutekano wo mu karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari
Kayinamura yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga wajenjekeye FDLR, bigera aho yinjizwa mu ngabo za RDC
Ibihugu bigize aka kanama byasabwe kugenzura umusaruro umwanzuro wo kugarura amahoro muri RDC n'akarere watanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .