Ni ubutumwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yahaye Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025.
Ambasaderi Johan ari i Kigali muri gahunda yo kuganira n’abayobozi bo mu Rwanda ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange. Ni mu gihe ibihugu byo muri EU bikomeje guteguza u Rwanda ko bizarufatira ibihano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yasobanuye ko Gen (Rtd) Kabarebe na Ambasaderi Johan bagiranye ikiganiro cyiza kandi cyo gusasa inzobe.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragarije Ambasaderi Johan ko kugerageza gusanisha ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC n’intambara yo Ukraine bigamije inyungu za politiki kandi ko bigoreka ukuri kw’iki kibazo.
Ati “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ntaho gihuriye n’intambara yo muri Ukraine. Kugerageza kubigereranya bigamije inyungu za politiki, kandi bigoreka ibibazo nyakuri.”
Kuva muri Gashyantare 2022, ingabo z’u Burusiya zatangije intambara kuri Ukraine, nyuma y’aho Vladimir Putin agaragaje ko ibihugu byo mu Muryango NATO bishaka kwifashisha Ukraine nk’ibirindiro byayo.
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ubwo yari mu nama y’umutekano i Munich mu Budage tariki ya 15 Gashyantare 2025, yumvikanye asanisha intambara iri mu gihugu cye n’iyo muri Ukraine.
Ati “Urebye ikibazo cya Ukraine n’u Burusiya, watekereza ko bibera ku mibumbe itandukanye. Nyamara ni ubushotoranyi bumeze kimwe.”
Nubwo Tshisekedi avuga ibi, ibibera muri Ukraine bitandukanye n’ibyo mu burasirazuba bwa RDC kuko umutwe witwaje intwaro wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo, urwanirira Abanye-Congo, ni wo uhanganye n’ingabo z’iki gihugu, nubwo ubutegetsi bwacyo buvuga ko ari u Rwanda rwagiteye.
Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibirego bya Leta ya RDC, igaragaza ko ari ibinyoma bigamije kuyobya amahanga, kugira ngo atamenya impamvu muzi zatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro, zirimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.
Gen (Rtd) Kabarebe yagize ati “Ibihugu bya EU bizi neza amateka y’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, arimo ibibazo biri imbere muri Guverinoma, imitwe yitwaje intwaro irenga 200 ikorerayo, itotezwa rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi, imvugo zibiba urwango, na hejuru ya byose, kubayo kwa FDLR y’abajenosideri, umutwe wafatiwe ibihano na Loni na Amerika, ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yasobanuriye Ambasaderi Johan ko bimwe mu bihugu byo muri EU bifite uruhare rutaziguye mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko, kimwe na Leta ya RDC, na byo bikwiye kunengwa.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko impungenge u Rwanda rufite ku mutekano warwo mu gihe ihuriro ry’ingabo zirimo: FDLR, ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) n’abacancuro b’Abanyaburayi; riri hafi y’umupaka, zidakwiye kwirengagizwa.
Yabwiye Ambasaderi Johan ko u Rwanda ruzakomeza gusaba ko iri huriro rikurwa ku hafi y’umupaka warwo, ko ikibazo cya M23 gikemurwa, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugasenywa, kugira ngo rwizere ko umutekano warwo utazahungabanywa n’iri huriro.
Gen (Rtd) Kabarebe kandi yasobanuriye uyu mudipolomate ko ihame ry’ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu rishingwaho agati na EU, rikwiye kubahirizwa no ku Rwanda, yibutsa ko kuva mu 2018, ubusugire bw’u Rwanda bwavogerewe inshuro zirenga 20.
Yagize ati “Ubusugire bw’u Rwanda bwavogerewe inshuro zirenga 20 kuva mu 2018, bishimangirwa na raporo zikoze neza. Hashyizweho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo zikumire ibi bitero, kandi zizagumaho kugeza igihe ibi bibazo bizakemukira.”
Yagaragaje ko bibabaje kuba EU ifata ibyemezo ishingiye ku nyungu mu karere, bibangamira uburenganzira bw’ibihugu, nyamara bidashobora gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, cyane ko byirengagiza inzira y’amahoro yaharuwe na Afurika.
Gen (Rtd) Kabarebe yabwiye Ambasaderi Johan ko Leta ya RDC idakwiye gukomeza kuyobya umuryango mpuzamahanga, isabira u Rwanda ibihano kugira ngo ihishe imiyoborere mibi yayo, ubugizi bwa nabi ikorera abaturage, inyerezwa ry’imitungo, inafashwa kubona intwaro zituma yenyegeza intambara.
Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare batanze umurongo w’uburyo uburasirazuba bwa RDC bwabona amahoro arambye. Gen (Rtd) Kabarebe yasabye EU kubashyigikira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!