U Rwanda rwagaragaje ko hari ibibazo byinshi urubanza rwa Félicien Kabuga ruzasubiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Kamena 2020 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagaragarije akanama gashinzwe umutekano muri Loni ko urubanza rwa Félicien Kabuga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rufite ibibazo byinshi ruzasubiza birimo no kugaragaza abamufashije kumara imyaka isaga 20 yihishe ubutabera.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 nibwo hamenyekanye inkuru ko Kabuga Félicien ukekwaho kuba umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi hafi y’i Paris.

Yafashwe nyuma y’imyaka 23 ashakishwa n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Tariki 8 Kaname 2020, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza yandikiye Akanama gashinzwe umutekano muri Loni, ashima imikoranire y’abanyamuryango batandukanye ba Loni n’inzego zayo byatumye Kabuga atabwa muri yombi.

Yagize ati “Turashima imbaraga ziri kugaragazwa n’ibiro by’umushinjacyaha [Serge] Brammertz, ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Bufaransa n’abandi. Bigaragaza ko abanyamuryango nibubahiriza inshingano zabo zo gufatanya n’umushinjacyaha, abakekwa bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Rugwabiza yavuze ko u Rwanda rwizeye ko urubanza rwa Kabuga ruzihutishwa, hakagaragazwa n’ibindi bibazo bikibazwa birimo uburyo yabashije kwihisha imyaka isaga 20 yose.

Ati “Birigaragaza ko Kabuga atabashije gucika ubutabera mpuzamahanga imyaka myinshi adafite abafatanyacyaha bamufashije koroherezwa n’inzego za Guverinoma nyinshi za Afurika n’u Burayi aho yabaga guhera mu 1994. Ibi bitera kwibaza ibibazo byinshi twizeye ko bizabonerwa ibisubizo mu rubanza.”

Umushinjacyaha w’urwego rwasigariyeho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, aherutse kuvuga ko Kabuga yari afite imyirondoro isaga 20 na pasiporo enye zitandukanye kandi zitari impimbano.

Yagize ati “Ikibazo ni uko izo pasiporo zitari impimbano cyangwa ngo zibe zaribwe. Bisa n’aho zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kuko ziriho ibirango bya nyabyo.”

Rugwabiza yasabye ko ubutabera butangwa abagize uruhare mu kwihisha wa Kabuga nabo bakagaragazwa.

Yasabye kandi Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kwibutsa ibihugu binyamuryango gushyira mu bikorwa ibiri mu mpapuro zisaga igihumbi umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yatanze, z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi.

Yanavuze ko Akanama gakwiriye kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera ndetse hamwe na hamwe bigashyigikirwa n’abayobozi bo mu bihugu binyamuryango bya Loni.

Urukiko rw’i Paris ruherutse gutegeka ko Kabuga yoherezwa Arusha muri Tanzania kuburanishwa na IRMCT.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza yasabye ko urubanza rwa Kabuga rwihutishwa rugatanga umucyo ku bibazo byibazwa na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .