00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ahazaza h’ibikorwa by’u Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 March 2025 saa 10:52
Yasuwe :

Hashize amasaha make Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse umubano wayo n’u Bubiligi mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ibyo bivuze ko imirimo yose yakorwaga na ambasade z’ibihugu byombi yahise ihagarara na cyane ko n’u Bubiligi bwatangaje ko bugiye kwirukana Abadipolomate bose b’u Rwanda.

Nubwo umubano wahagaritswe, abantu bahise bibaza ahazaza h’ibikorwa bitandukanye byakorwaga n’Ababiligi mu Rwanda, birimo nk’amashuri, ibikorwa by’ubwikorezi, ubucuruzi n’ibindi.

Ubwo yari kuri RBA, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma w’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko hari ibishobora gukomeza kugira ngo abagenerwabikorwa batabigwamo.

Ati “Nk’ishuri (École Belge de Kigali) urabona umwaka wari ugiye gushira. Uzashira mu mpera za Kamena 2025, nta kibazo abana bagombye kugira nibura kugeza umwaka ushize. Icyabaye ni ikirebana na za ambasade [...] kugira ngo abana batabigwamo n’abarimu babigisha kuko nka 90% ari Ababiligi. Bo ntibirunwe. Umukozi usanzwe uri muri ako kazi k’ishuri ntabwo yirukanywe. Ntabwo bimeze nk’ibyo muri ambasade ku buryo abana batasoza umwaka.”

Mukurarinda yavuze ko mu gihe ubutwererane butagihari kandi hari uruhare mu by’amafaranga u Bubiligi bwatangaga mu gufasha iryo shuri gukomeza, ingengo y’imari yateganyijwe ishobora kuzamara umwaka, nyuma hakarebwa uko imirimo y’iryo shuri yakomeza mu gihe ubutwererane bwaba butagihari.

Ku bijyanye n’iby’ingendo nk’aho nka RwandAir yajyaga mu Bubiligi ndetse na Brussels Airlines ikaza mu Rwanda na byo yavuze ko ari ibikorwa bishobora gukomeza nubwo hari ibishobora kuzabangamirwa n’uko guhagarika umubano.

Ati “Inyungu z’u Bubiligi ntabwo zihita zishira. Ntabwo bishoboka, uretse n’amateka yihariye u Rwanda rufitanye n’u Bubiligi n’ibihugu bisanzwe ntabwo bishobora gucana umubano ngo uhite uvuga ngo inyungu zirashize nubwo umubano ushingiye kuri za ambasade uba wavuyeho.”

Avuga ibyo ashingiye ku kuba hari ubwo ibikorwa by’ubucuruzi biba bikorwa n’abantu ku giti cyabo ndetse ugasanga bimwe na bimwe bifitwemo imigabane n’abo mu bindi bihugu ku buryo kubihagarika k’u Bubiligi bitakunda.

Bijyanye n’uko uwabaga ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi yabahaga anaruhagarariye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuko icyicaro cyawo ari ho kibarizwa, hatangajwe ko izo nshingano zahawe Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.

Mukurarinda yatangaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe kitahubukiwe ndetse cyatekerejweho kandi hagiye habaho n’integuza.

Mukurarinda yavuze ko u Rwanda rwashingiye ku bintu byinshi bitandukanye mu guhagarika umubano warwo n’u Bubiligi.

Yagaragaje ko u Bubiligi bwari buzi amateka y’Akarere n’ay’u Rwanda na RDC by’umwihariko, butari bukwiriye kumva uruhande rwa Congo gusa ngo bwirengagize impamvu z’u Rwanda.

Ati “RDC ifite ibyo ivuga, u Rwanda rufite ibyo ruvuga. Nk’u Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu, buzi amateka mabi n’ameza yabibayemo, buzi uko imipaka yakaswe, buzi indangamuntu zanditswemo amoko, n’ibindi bigeza ku bwigenge, [ntibwakwitwaye nk’uko buri kwitwara uyu munsi].”

Uko gufata uruhande rumwe kandi buzi ukuri, ni ibintu uyu Muvugizi Wungirije wa Guverinoma yatangaje ko u Rwanda rutakomeza kwihanganira.

Yanakomoje ku biherutse kuba mu minsi ishize aho u Rwanda rwohereje Ambasaderi warwo mu Bubiligi, iki gihugu kiyobowe na Bart De Wever nka Minisitiri w’Intebe, kiramwanga ndetse ku mpamvu zitumvikana.

Ati “Ugasanga Ambasaderi banze baramuziza ko yanyuze muri Congo, ko yanyuze muri Afurika y’Epfo kandi nta cyaha yashinjwe cyangwa ngo agihamywe n’inkiko.”

Kuko impamvu zitumvikanaga ndetse u Bubiligi bugakomeza gutsimbarara ku cyemezo cyo kwanga uw’u Rwanda, na Ambasaderi w’u Bubiligi yacyuye igihe undi ntirwamwemera kuruzamo.

Muri Gahyantare 2025 ni bwo u Rwanda rwasheshe amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere yari ifite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero [asaga miliyari 118 Frw].

Ni ubutwererane bwahagaritswe kubera ko Bruxelles yakomeje gukora uko ishoboye ndetse ishyiramo ingufu zishoboka mu gukomanyiriza u Rwanda.

Mukurarinda ati “Uko gushyira ingufu mu gukomanyiriza u Rwanda, ukabisaba mu bihugu, mu miryango mpuzamahanga itandukanye, mu bigo by’imari bifatanya n’u Rwanda kugira ngo barukomatanyirize mu rwego rw’amajyambere ndetse barufatire ibihano, icyo u Rwanda ruvuga kirubangamiye cyo mugishyira he?”

Yagaragaje ko ibyo byose u Rwanda rwagerageje kubyerekana ndetse runabiganiraho n’ab’i Bruxelles ariko bakinangira, ari yo mpamvu u Rwanda rwanze uwo mubano w’uburyarya ndetse udasobanutse warwo n’u Bubiligi.

Yasabye Abanyarwanda kumva aho impamvu z’ibyemezo by’u Rwanda ku mubano warwo n’u Bubiligi zaturutse, agaragaza ko byose biri mu murongo wo kubungabunga ubusugire bw’igihugu, agaragaza ko u Rwanda ruhora rwifuza amahoro.

Ecole Belge de Kigali ikorera ku mu Karere ka Gasabo ku Gisozi
Brussels Airlines imaze igihe ikorera no mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .