00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu zarwo muri Bengal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 02:30
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yafunguye ku mugaragaro Ibiro by’Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Bengal y’Iburengerazuba mu Buhinde ku wa 31 Mutarama 2023 ari we Rudra Chatterjee.

Ni umuhango witabiriwe n’abagera ku 100 biganjemo aboyobozi n’Abacuruzi bo muri Leta ya Bengali y’Iburengerazuba.

Ambasaderi Mukangira yashimiye Rudra Chatterjee kuba atangiye imirimo mishya yo guhagararira inyungu z’u Rwanda. Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, munyemerere nshimire byimazeyo Bwana Rudra ku bw’inshingano nshya yahawe kandi mwijeje kuzamushyigikira mu mirirmo ye.”

Yashimiye kandi Guverinoma y’u Buhinde ndetse n’Ubuyobozi muri Leta zitandukanye, ku bwo kwemeza Rudra nk’uhagarariye inyungu z’u Rwanda, afite icyicaro muri Kolkata.

Amb. Mukangira yagaragaje ibyo u Rwanda rwagezeho mu nzego zitandukanye ndetse n’amahirwe rutanga ku bashoramari. Yakanguriye kandi abitabiriye uwo muhango gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyiza nyaburanga birutatse.

Yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde uri ku rwego rwo hejuru, anashimira ubuyobozi bukuru bwiza bw’Ibihugu byombi.

Kuri ubu, ubuhahirane n’ishoramari ni rumwe mu nzego z’ibanze umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ushingiyeho. U Rwanda n’u Buhinde bifitanye kandi imikoranire mu nzego z’umutekano, ubuzima, uburezi, ndetse n’ikoranabuhanga. Ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Kolkata bizarushaho kwagura ubuhahirane hagati y’Ibihugu byombi.

Rudra Chatterjee yashimiye u Rwanda ku bw’imirimo yashinzwe yo guhagararira inyungu zarwo, yizeza kuzakora neza imirimo ye. Nk’umushoramari mu Rwanda, yasobanuye birambuye uko u Rwanda rworoheje ishoramari mu Gihugu.

Harsh Vardhan Shringla, ushinzwe guhuza ibikorwa by’Inama y’Ibihugu 20 bikize ku isi izakirwa n’u Buhinde (Chief Coordinator of India’s G20 Presidency), yashimye Rudra ku bw’inshingano yahawe anashimagiza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buhinde by’umwihariko ashima u Rwanda ku bwo koroshya ishoramari.

Mu nshingano zitandukanye afite, Rudra Chartejee ni Umuyobozi wa Luxmi Tea, imwe muri Sosiyeti zikomeye mu buhinzi bw’icyayi cyane cyane muri Leta za Bengali y’Iburengerazuba, Assam, na Tripura mu Buhinde, ndetse no mu Rwanda.

Mu Buhinde,u Rwanda rufite ibindi biro bibiri bihagariye inyungu zarwo muri Bangalore na Mumbai, biyobowe na Suresh Mohan na Prakash Jain.

Mu ruzinduko rwe muri Kolkata, Ambasaderi Mukangira yagiranye kandi ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Chandrima Bhattacharya, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Ubuzima n’Imibereho myiza, Ubutaka n’impunzi muri Leta ya Bengal y’Uburengerazuba.

Abandi ni Indranil Sen, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga, Umuco n’Ubukerarugendo muri Leta ya Bengal y’Uburengerazuba; Umuyobozi w’Urugaga rw’Iterambere ry’Inganda muri Leta ya Bengal y’Uburengerazuba; abagize Urugaga rw’Ubucuruzi mu Buhinde (ICC); n’Abagize Federasiyo y’Ingaga z’Ubucuruzi n’Inganda mu Buhinde (FICCI).

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline
Rudra Chatterjee yashimiye u Rwanda ku bw’imirimo yashinzwe yo guhagararira inyungu zarwo, yizeza kuzakora neza imirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .