Iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda rwigaranzuye ibihugu nka Kenya na Tanzania byakunze kugaragara mu myanya y’imbere muri urwo rwego.
Ubwo bushakashatsi bushya bwa Cable bwerekanye ko abakoresha internet mu Rwanda bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi, avuye ku 60.96$ yariho umwaka ushize, bingana n’igabanyuka rya 29.1% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu Karere u Rwanda ruherereyemo rwakurikiwe na Tanzania yakunze kwiharira imyanya y’imbere muri EAC, aho hagati yayo n’u Rwanda haciyemo umwanya umwe, imibare ikagaragaza ko abaturage bayo bayishyura ku mpuzandengo ya 43.44% ku kwezi.
Ni mu gihe iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda cyakurikiwe na Kenya. U Rwanda ruyiri imbere ho imyanya itandatu. Muri Kenya abaturage bishyura internet yihuta ku mpuzandengo ya 47.73$ ku kwezi.
Uganda yo u Rwanda rwayanikiyeho ibihugu 20 kuri urwo rutonde, aho imibare ya Cable igaragaza ko Abanya-Uganda bishyura internet yihuta ku giciro cya 47.73$ ku kwezi.
Uyu mwanya u Rwanda rugezeho ntabwo utunguranye kuko rwakomeje gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga imibare ikagaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera kuri bice birenga 98% by’igihugu.
Ubu kandi u Rwanda ruri guteganya ko mu bihe bitarambiranye rusaba rwasingiye na 5G.
Muri Gashyantare 2024 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko mu gukomeza kubakira ubushobozi inzego z’ibanze no kugeza ibikorwaremezo muri izo nzego, ikoranabuhanga ritatewe ishoti, icyo gihe imirenge ingana na 94% yari ifite internet yihuta.
U Rwanda kandi rwateye intambwe ikomeye mu kwegereza abaturage internet, aho mu bice by’imijyi mu turere 30 twose hagejejwe umuyoboro wa ‘fibre optique’ ufite uburebure bwa kilometero birenga ibumbi 15.
U Rwanda kandi mu 2023 rwazanye internet ya Starlink y’ikigo cy’umunyemari Elon Musk, cya SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga.
Iyo internet yihuta ku kigero cya megabyte 350 mu isegonda, ikomeje gushyirwa mu bigo by’amashuri mu buryo bwo kunoza ireme ry’uburezi no mu bigo nderabuzima mu buryo bwo gutanga serivisi z’ubuzima byihuse.
Ni imishinga kandi u Rwanda ruri gufashwamo no kugeza telefoni zigezweho zizwi nka ‘smartphones’ rukagaragaza mu myaka itatu iri imbere, buri muntu azaba atunze izi telefoni, kandi afite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro internet yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu abyikoreye.
Ibigo byaje mu myanya y’imbere mu kugira internet yihuta kandi ihendutse muri Afurika biyobowe na Sudani aho abaturage bayo bishyura 2,40$, igakurikirwa na Argentine na 5,17$, Beralus na 7,03$, Ukraine na 7,35%, Misiri aho umuturage wayo yishyura 8,31%.
Ibihugu bifite internet ihenze ndetse yihuta birimo Ibirwa bya Solomon aho umuturage yishyura 457,84$ n’uBurundi ho abaturage bishyura 304,57% (u Rwanda ruburi imbere ho imyanya 111).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!