Ni igisubizo aherutse guha abagize Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho y’abaturage n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwo basobanuraga ibibazo by’imibereho bibangamiye abatuye ku birwa bitandukanye mu Rwanda.
Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Umuhire Adrie, yasobanuye ko uretse kuba abatuye ku birwa babayeho nabi nk’uko we na bagenzi be babibonye ubwo babisuraga, harimo n’abamaze igihe badafite ibyangombwa bitewe n’uko nta bwenegihugu bw’u Rwanda bagira.
Senateri Umuhire yagize ati “Ubwenegihugu ntabwo ari ikibazo kirebana n’amategeko gusa, ahubwo ni umuryango w’amahirwe, agaciro no kudahezwa.”
Kayisire yasobanuye ko abafite iki kibazo ari abakomoka mu mahanga bashakanye n’Abanyarwanda, bagashakana mu buryo budakurikije amategeko, bakanabyarana.
Yasobanuye ko hashize imyaka myinshi hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye rishinzwe gukemurira iki kibazo mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Amakuru yose akenewe yarakusanyijwe. Abujuje ibisabwa kandi basabye [ubwenegihugu] bazabuhabwa hashingiwe ku mategeko.”
Umwe mu basenateri yasobanuriye IGIHE ko mu bice byo ku mipaka, hari abantu bitwa abanyamahanga bavukiye mu Rwanda, kandi bakomoka ku babyeyi na bo bavukiye mu Rwanda, wakurikirana ugasanga uwavukiye mu mahanga yari sekuruza.
Yasobanuye ko mu birwa by’Ikiyaga cya Kivu hatuye aba bantu badafite ubwenegihugu, nka bamwe bitwa Abashi bafite ibisekuruza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bashakanye n’Abanyarwanda.
Muri rusange, Leta y’u Rwanda iteganya guha ubwenegihugu abantu ibihumbi 14 barimo abatuye ku birwa. Bimwe mu byo basabwa ni ukuba bamaze mu Rwanda byibura imyaka 25.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!