Ambasaderi wa EU muri Kenya, Henriette Geiger, yabitangaje ubwo yari amaze kugirana ikiganiro na Minisitiri ushinzwe ishoramari, ubucuruzi n’inganda muri Kenya, Salim Mvurya.
Ambasaderi Geiger yagize ati “Birasa n’aho ubu ngubu u Rwanda rwiteguye kwinjira. Rwagaragaje ubushake ariko ntabwo turatangira kubiganiraho. Byari byarateganyijwe ko EPA [aya masezerano] izaba amasezerano ya EU n’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba wose.”
Mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyonyine kiri muri aya masezerano. Ambasaderi Geiger yagaragaje ko EU yifuza ko n’ibindi bihugu birindwi byakwinjiramo.
Hashingiwe ku masezerano nk’aya, guverinoma y’u Bwongereza muri Mata 2024 yatangaje ko indabo zituruka mu Rwanda zitazajya zicibwa imisoro kugeza mu 2026. Mbere yaho zacibwaga umusoro uri ku gipimo cya 8%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!