Ni ubutumwa yatangiye mu gikorwa Rwanda Convention USA kiri kubera mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025.
Asobanura amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari rufite icyizere ko ashobora kubahirizwa ariko runazirikana ko RDC yanze kubahiriza andi masezerano yabanje.
Yagize ati “Kuva mu ntambara ya kabiri ya Congo, mu 1999 hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano i Lusaka. Kuva mu 1999 hasinywe amasezerano atari munsi ya 10 ariko nta na rimwe ryubahirijwe na RDC.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko kuvuka kwa M23 ari ingaruka zo kutubahiriza amasezerano Leta ya RDC yagiranye n’umutwe wa CNDP tariki ya 23 Werurwe 2025.
Ati “Yewe n’umutwe turi kuvuga, M23, izina ryayo ryaturutse ku itariki y’amasezerano atarubahirijwe, yasinyiwe i Goma tariki ya 23 Werurwe 2025.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko igihe ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC byari birimbanyije i Luanda mu mwaka ushize, n’i Washington muri uyu mwaka, Leta ya RDC yakomeje kwitegura intambara.
Ati “Turabizi ko Leta ya RDC itubahirije amasezerano y’ubushize, kandi tunazi ko mu gihe twaganiraga i Washington n’i Luanda, ku rubuga hari hakomeje kwitegura urugamba hifashishijwe intwaro nshya, drones zigaba ibitero, imodoka z’imitamenwa n’abacancuro bashya.”
Yamenyesheje Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye muri iki gikorwa ko Leta ya RDC isigaye ikorana n’abacancuro b’Abanya-Colombia bakorera umutwe wa Black Water w’Abanyamerika, nyuma y’aho abaturutse muri Romania batashye.
Ati “Murabizi ko hari abacancuro bashya? Mwese muribuka ko hari abacancuro bashya bacyuwe banyuze i Kigali, ubu hari Abanya-Colombia bahawe akazi n’ikigo cy’Abanyamerika, Black Water. Ni ikibazo dukwiye gukomeza gukurikirana ariko u Rwanda ruzubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano kandi twizeye ko na RDC izubahiriza ibyo yemeje.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari izingiro ry’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC, ariko ko Leta ya RDC inakwiye gukemura ikibazo cya M23 binyuze mu biganiro bya Doha biyoborwa na Qatar, kuko ari byo biganisha ku gukemura impamvu muzi z’amakimbirane.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!