00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 60 rumaze rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 10:18
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye ku nsanganyamatsiko "y’ubufatanye bugamije ahazaza heza kandi hasangiwe kuri bose.”

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru biteganyijwe ku wa 24 Ukwakira mu Mujyi wa Kigali ndetse hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa mu muganda uzabera mu turere twa Huye na Musanze no mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ukwakira 2022.

Ibi bikorwa bizaba ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibikorwa by’indashyikirwa n’amasomo yavuye mu mikoranire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagize ati “ Turashimira Umuryango w’Abibumbye ku nkunga yawo ku gihugu cyacu no kuba waragiye urangaza imbere ibikorwa by’ubutwererane n’andi mahanga.”

“U Rwanda ruzakomeza ubufatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo rusange mu nzego zitandukanye zirimo iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, uburinganire n’ubwuzuzanye, kubungabunga amahoro, guharanira uburenganzira bw’impunzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi. Isi ikeneye ubufatanye bw’ibihugu kandi u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo.”

Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojiel ati “ Umuryango w’Abibumbye urashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage bayo ku bufatanye n’ibikorwa bikomeje ku neza y’abatuye iki gihugu hatagize n’umwe usigaye inyuma. Twongeye gushimangira ko twiyemeje ubufatanye n’inkunga mu buryo bwose kugira ngo tugere ku ntego zihuriweho zishingiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye. ”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro aho bagera ku 5000 barimo abasirikare, abapolisi n’abandi bakozi mu bihugu bitandukanye. U Rwanda kandi ruri mu bihugu bya Afurika byageze ku ntego z’ikinyagihumbi ndetse ruri mu rugendo rwo kwesa iz’iterambere rirambye.

Ku wa 18 Nzeri 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Loni; uhereye icyo gihe rwagiye rufatanya na yo mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bugamije guhanga imirimo ku rubyiruko n’ibindi byagize uruhare mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 60 ishize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashimiye Umuryango w’Abibumbye ku nkunga yawo ku gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .