Ibi yabigarutseho ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda ku itariki 23 Gashyantare 2025.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko abikoma u Rwanda, babitewe n’uko umugambi wo kurutera bari bafite utashyizwe mu bikorwa.
Ati “Ni abantu bafite ishavu n’agahinda kuko u Rwanda rutashwanyagujwe nk’uko bari barabiteguye. Ntabwo umbwira ko biriya bintu byose [intwaro ziremereye] byari birunze hariya batabizi.”
Yongeyeho ati “MONUSCO ifitemo abashinzwe ubutasi, amakuru yaratangwaga. Biriya bitwaro byarundwaga hariya babizi. Ibi ni ukuza kumwara, birimo guhana Gen (Rtd) James Kabarebe, iby’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni n’umwanzuro w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wasohotse ku itariki 23 Gashyantare 2025.”
Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibyanditse muri uwo mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU ishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo muru RDC, bishingiye ku bushake bw’icyo gihugu bwo kurwitwaza muri ibyo bibazo byacyo.
Yangeyeho ko ari yo mpamvu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na yo yihutiye kwamagana umwanzuro wa EU, ikagaragaza ukuri nubwo u Burayi busanzwe bukuzi ahubwo bukirengagiza ikibazo nkana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!