Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye n’uburyo twakorana. Ndongera gushimira abayobozi bacu babiri, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame ku bwo kongerera imbaraga umubano wacu! Harakabaho UPDF! Harakabaho RDF!”
Kuri uyu munsi wa kane w’ibiganiro, nibwo byamenyekanye ko Sgt Major Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert, izina yakoreshaga mu buhanzi, akaba yari yaratorotse Igisirikare cy’u Rwanda agahungira muri Uganda, yatawe muri yombi.
Bivugwa ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano zisanze inzu ye akekwaho kwinjiza intwaro zitemewe mu gihugu. Amakuru avuga ko Sergeant Robert wahunze mu 2020 nyuma yo gushinjwa gusambanya umwana we w’imyaka 15, ashobora koherezwa mu Rwanda agashyikirizwa ubutabera.
After 4 days of fruitful deliberations we have reached good resolutions on how to work together. Once again, I thank our two great Presidents @KagutaMuseveni and @PaulKagame on revitalising our strong alliance! Viva UPDF! Viva RDF! pic.twitter.com/Qr4jPEFP9Q
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) May 16, 2022




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!