Minisitiri Nduhungirehe na Omar bahuriye mu mujyi wa Antalya muri Turukiya, ahari kubera inama mpuzamahanga ya dipolomasi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia yagize iti “Abaminisitiri bombi baganiriye ku buryo bwo kongerera imbaraga ubufatanye bw’impande zombi no kwagura inzego z’ubufatanye.”
Banaganiriye kandi ku mutekano w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ibihugu byombi biherereyemo, Somalia ishimangira ko nk’igihugu kiri mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, itanga umusanzu mu gukemura ibibazo ibangamiye Isi.
U Rwanda na Somalia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Ibi bihugu kandi byifatanya mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’intwaro nto rinyuranyije n’amategeko, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye hagati ya Polisi no guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!