Ni amasezerano yasinyiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79 kuri uyu wa 25 Nzeri 2024.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi birakomeje, kandi amasezerano menshi y’ubufatanye ndetse n’imyanzuro y’ubwumvikane birimo kuganirwaho ku rwego rwa ambasade ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bukuru bwa minisiteri, hagamijwe gushyiraho inzego z’amategeko zizamura ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye.
Kazakhstan, ni igihugu kinini kidakora ku nyanja giherereye ahanini muri Aziya yo Hagati, kikagira n’agace gato mu Burayi bw’Iburasirazuba.
Gihana imbibi n’ibihugu birimo u Burusiya mu Majyaruguru no mu Burengerazuba, u Bushinwa mu Burasirazuba, Kyrgyzstan mu Majyepfo y’Iburasirazuba, Uzbekistan mu majyepfo, na Turkmenistan mu majyepfo y’Iburengerazuba.
Iki gihugu kandi gifite inkombe ku nyanja ya Caspienne. Umurwa mukuru wa Kazakhstan ni Astana, mu gihe Umujyi munini wa Almaty, ari wo ukorerwamo ubucuruzi n’umuco.
Kazakhstan ni igihugu cya cyenda kinini ku Isi kuko gifite ubuso bungana na 2,724,900 km2.
Kuba gifite ubuso bunini bituma kigira ubucucike bw’abaturage buri hasi, aho habarirwa abantu batarenga batandatu kuri kilometero kare imwe.
Abaturage ba Kazakhstan bagera kuri miliyoni 20 biganjemo abayisilamu n’umubare munini w’abakirisitu.
Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu n’ubushobozi bwa politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz, kikanagira umutungo munini w’amabuye y’agaciro.
Iki gihugu gifite umwanya wa mbere mu mibereho y’abaturage muri ako Karere (Human Development Index).
Ni igihugu gifite Guverinoma ishingiye ku itegekonshinga n’ubwo ubuyobozi bwacyo bufatwa nk’ubw’igitugu.
Kuva mu 2019 ubwo Nursultan Nazarbayev wayoboye igihugu kuva cyabona ubwigenge yeguraga ku mwanya w’umukuru w’igihugu, habayeho intambwe ntoya mu nzira y’ivugurura rya politiki no kugerageza gushyira mu bikorwa Demokarasi.
Kuri ubu kiyobowe na Kassym-Jomart Kemeluly Tokayev kuva mu 2019.
Abaturage bo muri iki gihugu bihagazeho kuko nibura umuturage yinjiza miliyoni 14$ buri mwaka. Ifaranga rikoreshwa ryitwa ’tenge’ nibura 1000 cyaryo kingana na 2834 Frw.
Mu 1936 nibwo imbibi zacyo za none zashyizweho ubwo hashingwaga Repubulika ya Sosiyaliste y’Abasoviyeti ya Kazakhstan mu Muryango w’Abasoviyeti (Soviet Union).
Kazakhstan yabaye Repubulika ya nyuma y’Abasoviyeti kuko hatangajwe ubwigenge bwayo mu 1991 ubwo uwo muryango wasenyukaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!