00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Kaminuza ya Sacramento bigiye kwagura ubufatanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2024 saa 12:42
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza ya California State University Sacramento (CSUS) bigiye kwagura ubufatanye mu guteza imbere uburezi binyuze mu Ishuri Rikuru rya mbere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Black Honors College, ryashinzwe tariki ya 8 Kanama 2024.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza, iri shuri rizibanda ku masomo agaruka ku buzima bw’abirabura ndetse n’Abanyamerika bakomoka muri Afurika. Rizaba rifite amasomo yihariye mu burezi rusange, amashuri arimo abanyeshuri bake ndetse n’abarimu bafite ubunararibonye mu kwigisha no gufasha abanyeshuri b’abirabura.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika uri mu b’indashyikirwa bize muri kaminuza ya California, Mathilde Mukantabana yashimangiye uruhare rw’iyi kaminuza mu kungura ubumenyi bw’Abanyarwanda baba mu mahanga, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Sacramento.

Yavuze ko iyi kaminuza iherereye muri Leta ya California ikomeje gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, agaragaza ko ubu bufatanye bwateje imbere imyigire n’umuco ku banyeshuri n’ibihugu byombi, binazamura ubumenyi.

Ambasaderi Mukankabana yashimangiye akamaro k’ubu bufatanye, cyane cyane binyuze muri iri shuri ryatangijwe, agaragaza ko rizafungura amahirwe mashya yo guhererekanya ubumenyi, gukorana ubushakashatsi, no gukora imishinga ihuriweho ihuza ibihugu byombi.

Yagize ati “Nishimiye cyane amahirwe ari imbere mu gukomeza ubu bufatanye binyuze muri iri shuri rikuru ry’Abirabura. Dufatanyije, dushobora guteza imbere guhererekanya ubumenyi, gukorana ubushakashatsi, no gufatanya imishinga izagirira akamaro abanyeshuri bacu n’aho dukomoka."

Mu batanze ubutumwa muri ibi birori byo gutangiza iri shuri harimo Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, Barack Obama wayoboye Amerika, Stephen Benjamin uasanzwe ari umujyanama wa Perezida Joe Biden na Meya wa Sacramento, Darrell Steinberg.

Abo mu ngeri zitandukanye barimo abakomeye muri Amerika bitabiriye umuhango w'ishingwa ry'iri shuri
Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko ubufatanye bw'u Rwanda na Kaminuza ya California buzagukira muri Black Honors College
Ambasaderi Mukantabana ni umwe mu banyabigwi bize muri Kaminuza ya Sacramento

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .