Amasezerano yasinywe ku wa 12 Mutarama 2023, kuri Ambasade ya Bangladesh i New Delhi mu Buhinde.
Ni mu muhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Bangaladeshi ufite icyicaro mu Buhindi, Mukangira Jacqueline wari uhagarariye u Rwanda ndetse na Ambasaderi Mustafizur Rahman uhagarariye Bangladesh.
Impande zombi zigaragaza ko aya masezerano ari umusingi uzashingirwaho mu kwagura ibikorwa bya sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Azafasha mu koroshya ubwikorezi, iterambere ry’ubuhahirane n’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Bangladesh.
Ishyirwaho umukono ry’aya masezerano rije rikurikira ibiganiro bitandukanye hagati y’Ubuyobozi bw’Inzego zishinzwe iby’Indege za Gisivili na Diplomasi ku mpande zombi.
Ni amasezerano azagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu byombi, by’umwihariko akazaha Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda amahirwe yo kugera ku isoko ry’abaturage barenga miliyoni 160 ba Bangladesh.
U Rwanda na Bangladesh kandi bari mu biganiro ku ishyirwaho ry’andi masezerano atandukanye, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi guhera mu 2012. Biri mu bifite umubare munini w’ Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Ambasaderi Mukangira ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitanu ari byo u Buhinde, Bangladesh, Sri Lanka, Nepal n’Ibirwa bya Maldives.
U Rwanda kugeza ubu rwararangije gushyira umukono ku masezerano nk’aya y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege n’u Buhinde, Sri Lanka na Maldives.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!