Ni gahunda yatangirijwe mu biganiro byahuje Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Azerbaijan, Yalchin Rafiyev, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ribivuga.
Ryakomeje rigira riti “Muri iki gitondo, Umunyamabanga wa Leta Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Azerbaijan n’abo bari kumwe, mu gutangiza uburyo bwo kugirana inama. Muri iyo nama barebye ku nzego zo gushyiramo imbaraga mu mikoranire hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.”
Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi.
Amb. Lt Gen (Rtd) Kayonga aherutse gutangariza ikinyamakuru cyo muri Azerbaijan ko ibihugu byombi bishobora gukorana ubucuruzi hagati yabyo kandi byatanga umusaruro ku baturage.
Ati “Ahubwo navuga ku byo Azerbaijan ishobora gukura mu Rwanda n’ibyo u Rwanda rwayikuramo. Icya mbere, u Rwanda rushobora kohereza muri Azerbaijan ni icyayi n’ikawa bizwiho kugira uburyohe ntagereranywa. Dufite n’ibindi bikomoka ku buhinzi nka avoka, imyembe ndetse n’indabo”
Yongeyeho ati “Mu bindi bice, dushobora kohereza muri Azerbaijan amabuye y’agaciro aboneka hake, mu gihe twe dushobora kwinjiza peteroli ivuyeyo ndetse n’ibikoreshwa nk’imiti.”
Ku wa 13 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, baganira ku bufatanye bw’iki gihugu n’u Rwanda mu guteza imbere inzego z’ingenzi.
Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo buhamye bwo kongera imbaraga ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi ku gusohoza neza imirimo.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 2017. Azerbaijan ifite Ambasaderi uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia. Ambasaderi Kayonga we afite icyicaro i Ankara muri Turukiya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!