00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bwongereza biri kuganira uko byasesa amasezerano y’abimukira

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 December 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza byatangiye kuganira uko byasesa amasezerano yo kohereza i Kigali abimukira batemewe n’amategeko.

Guverinoma y’u Bwongereza yayoborwaga n’ishyaka ry’Aba-Conservateurs yagiranye n’iy’u Rwanda aya masezerano muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023 nyuma y’aho inkiko zishidikanyije ku mutekano wabo mu gihe baba bari i Kigali.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Nick Ferrari wa LBC, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yatunguwe n’uko nyuma y’uko yiyemeje gufasha u Bwongereza gukemura ikibazo cy’abimukira, havutse impaka ku mutekano warwo.

Yagize ati “Cyari ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza n’ahandi i Burayi, kandi twebwe twaje gutanga ubufasha. Impaka zabaye mu Bwongereza, zimukiye ku mutekano w’u Rwanda. Ibyo byaradutunguye.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Guverinoma z’ibihugu byombi zatangiye kuvugana kugira ngo zirebere hamwe uko zasesa aya masezerano.

Yagize ati “Nyuma twashoboye kuvugana na Guverinoma, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere n’abandi bayobozi kugira ngo turebe uko twasesa ubu bufatanye bushingiye ku bimukira.”

Sir Keir Starmer wo mu ishyaka ry’Abakozi (Labour), ubwo yari amaze gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, yatangaje ko yahagaritse iyi gahunda kuko ngo “Yapfuye, yanashyinguwe mbere y’uko itangira”, asobanura ko itigeze ikumira abimukira.

Ferrari yabajije Minisitiri Nduhungirehe uburyo Guverinoma y’u Bwongereza yamenyesheje iy’u Rwanda icyemezo cyo guhagarika iyi gahunda, asubiza ko itarumenyesheje, kandi ko byabanje kurubabaza.

Yagize ati “Twabimenyeye no mu bikorwa byo kwiyamamariza amatora. Ishyaka ry’Abakozi ryavuze kenshi ko rizahagarika iyi gahunda kandi twamenye ko bizaba ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora. Ku ikubitiro, twababajwe n’uko byakozwe u Rwanda rutamenyeshejwe. Byabanje gutangarizwa mu itangazamakuru.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali tariki ya 2 Ukwakira 2024, yasobanuye ko bisa n’ibidashoboka ko Guverinoma y’igihugu cye yakwisubira igasubizaho iyi gahunda, kuko yashyizeho izindi ngamba zo gukumira abimukira.

Uyu mudipolomate yatangaje ko nyuma yuko Starmer ahagaritse aya masezerano, byateganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izabyemeza, hanyuma Guverinoma y’u Bwongereza ikabona kubimenyesha iy’u Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.

Ni amasezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zemeranyijeho ko mu gihe imwe muri zo nibona ari ngombwa ko itagikomeje kuyubahiriza bitewe n’impamvu runaka, izabimenyesha indi, aseswe nta zindi nzitizi.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ubusanzwe Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza bifitanye umubano mwiza, asobanura ko zifite imishinga zihuriyeho yabifasha kongerera imbaraga ubufatanye buri hagati yazo.

Amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza ku bimukira yasinywe mu 2022, avugururwa mu 2023
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza uhagaze neza kandi ko impande zombi zizakomeza gukorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .