00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burusiya byagiranye amasezerano yo gukuraho Visa ku badipolomate

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 November 2024 saa 01:41
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2024 zagiranye amasezerano akuriraho Visa abafite Pasiporo z’Abadipolomate n’abafite iza Serivisi.

Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ubububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov.

Yasinyiwe mu Mujyi wa Sochi, ahari kubera inama ya mbere y’abaminisitiri yiga ku bufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye ku mugaragaro tariki ya 17 Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete, na rwo rumaze umwaka n’amezi atatu rubonye ubwigenge.

Ambasade y’u Rwanda i Moscow isobanura ko uyu mubano watangiye nyuma y’aho tariki ya 30 Kamena 1962 Ubumwe bw’Abasoviyete bwoherereje u Rwanda ubutumwa bushyigikira ubwigenge n’ubusugire byarwo.

Uyu mubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.

U Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse za kaminuza mu masomo atandukanye, bukanahugura bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda.

Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya, yerekeye ku ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi na politiki.

U Rwanda na rwo rwohereje mu Burusiya ibicuruzwa birukomokamo birimo kawa ndetse n’icyayi.

Amasezerano yasinywe uyu munsi ni ayo gukuriraho Visa abafite Pasiporo z'Abadipolomate n'iza Serivisi
Minisitiri Lavrov yasinye aya masezerano mu izina rya Guverinoma y'u Burusiya
Aya masezerano yiyongera ku yandi menshi u Rwanda n'u Burusiya byagiranye mu bihe bitandukanye
Ku mpande zombi, habayeho ibiganiro byerekeye ku bufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .