00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu byagizweho ingaruka zikomeye n’izamuka ry’ibiciro bya gaz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2022 saa 10:17
Yasuwe :

U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byiganjemo ibiri mu nzira y’amajyambere, byagizweho ingaruka zikomeye n’izamuka ry’ibiciro bya gaz ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ryasubije inyuma imibereho ya benshi.

Ku rwego mpuzamahanga, ibiciro bya gaz, kimwe n’iby’ibindi bikomoka kuri peteroli, byarazamutse cyane nyuma y’ibihe bya Covid-19, ndetse na nyuma y’itangira ry’intambara iri guhuza Ukraine n’u Burusiya, igihugu gitanga 12% bya gaz ikoreshwa ku Isi na 10% bya peteroli.

Ku isoko mpuzamahanga, ibi biciro byazamutse ku kigero kiri hagati ya 26% kuri peteroli na 30% kuri gaz, mu gihe mu Rwanda ikilo cya gaz cyavuye kuri 860 Frw kikagera ku 1200 Frw, ndetse hakaba n’abacuruzi bazamuraga iki giciro kurushaho.

Izamuka ry’ibi biciro bya gaz ryahuriranye n’izamuka ry’ibiribwa muri rusange, binahurirana n’ibibazo by’ubukene byatewe na Covid-19, nk’aho mu Rwanda iki cyorezo cyasubije abarenga ibihumbi 500 mu bukene.

Bitewe n’uko byinshi mu biribwa bikoreshwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, birimo n’u Rwanda, biribwa bimaze gutekwa, aho kuba bivuye mu nganda nk’uko bigenda mu bihugu byateye imbere, ikiguzi cyo gutunganya ibiribwa cyagize ingaruka ku bwoko bw’ibiribwa bitunganya, ibitinda gushya nk’inyama n’amafi biragabanywa mu gihe ibyoroshye gutegura nk’imboga byongerewe. Ibi byagize ingaruka kuko byagabanyije intungamubiri ziribwa n’abaturage bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ku rundi ruhande, idindira ry’ikoreshwa rya gaz ryagize ingaruka ku buzima bw’abaturage benshi bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Hagati ya 2017 na 2020, abatekesha gaz mu Rwanda bavuye kuri 1,15% bagera kuri 5,65%.

Ibi bizana ingaruka nyinshi mu bukungu kuko bituma abantu benshi, by’umwihariko ab’igitsinagore usanga baharirwa inshingano zo gutegura amafunguro, babona umwanya uhagije wo kwita ku bindi bikorwa birimo kwiga no gukora ibintu bibyara inyungu, aho kumara amasaha menshi ku munsi bateka.

Ibi kandi bigira uruhare mu kugabanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo, ikintu gikenewe cyane kuko mu Rwanda, abagore bamara amasaha arenga 20 ku cyumweru bakora imirimo yo mu rugo badahemberwa.

Indi nyungu ni uko ikoreshwa rya gaz rigabanya imyuka yangiza ikirere u Rwanda rwohereza, kuko ikoreshwa ry’inkwi n’ubundi buryo butaboneye bwo guteka, bigize 40% by’imyuka yangiza ikirere yoherezwa n’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ikoreshwa rya gaz ni uburyo bwiza bwo kurinda ubuzima bw’abaturage, kuko rigira ingaruka mu kugabanya umwuka wanduye uba uri mu nzu no mu bikoni by’imiryango myinshi iri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Uyu mwuka ugira ingaruka ku barenga miliyari eshatu ku Isi, bikagira uruhare mu guhitana abarenga miliyoni enye buri mwaka.

Byitezwe ko mu barenga miliyoni 2,5 bakoreshaga gaz mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, umubare wabo ushobora kugabanuka mu gihe ibiciro bya gaz n’ibiribwa bitarushaho guhinduka ku rwego mpuzmahanga.

Ibihugu byinshi ku Isi byagizweho ingaruka zikomeye n'izamuka ry'ibiciro bya gaz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .