U Bwongereza bwijeje gukomeza iperereza ku banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Umunyambanga Uhoraho ushinzwe Umuryango w’Abongereza w’iterambere mpuzamahanga (DFID), Matthew Rycroft, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, avuga ko iki gihugu kizakomeza gukurikirana no gukora iperereza ku banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri aya mahano.

Matthew Rycroft ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rukazasozwa kuwa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019.

Matthew yabwiye itangazamakuru ko ari mu Rwanda gusura bimwe mu byo DFID itera inkunga, cyane ko u Rwanda ari igihugu cy’umufatanyanyabikorwa ukomeye wawo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bwongereza bubicishije mu kigega cya DFID, bwabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda.

Gusa kugeza ubu hari bamwe mu banyarwanda basize bakoze jenoside bakomeje kwidegembya mu Bwongereza, iki gihugu kikanabatangaho amafaranga atari make mu kubakoraho amaperereza.

Kugeza ubu igikomeje kuvugwa cyane ni urubanza rw’Abanyarwanda batanu bakurikirwanywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashakisha ubuhungiro mu Bwongereza kuko uru rubanza rumaze gutwara iki gihugu amafaranga menshi amaze kurenga amapawundi miliyoni eshanu (hafi Miliyari 6 Frw).

Abo barimo Vincent Bajinya w’imyaka 58, Célestin Ugirashebuja w’imyaka 66, Charles Munyaneza w’imyaka 61, Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 66, na Célestin Mutabaruka ufite 63.

Bafashwe muri Gicurasi 2013 n’ubu bakiburana. Uru rubanza ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko rushobora kumara indi myaka itanu ku buryo amafaranga azabagendaho ashobora kwikuba inshuro ebyiri.

Kuri Matthew Rycroft amaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukora iperereza kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside bose babibazwe.

Ati “Ibi ni ibintu bitegurwa mu buryo runaka, icyo navuga ni uko imirimo ikomeje kuri iki gikorwa kandi hazakomeza gukorwa iperereza.”

Uyu muyobozi avuga ko nta buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanurwamo kuko yakozwe mu buryo bw’indengakamere.

Yagize ati “U Bwongereza biciye muri DFID, burimo gufasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri ibi bikorwa byo kwibuka ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge, u Bwongereza bwakomeje kandi buzakomeza gutera inkunga u Rwanda nyuma y’amahano yabaye mu 1994.”

Nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, DFID imaze gutera inkunga u Rwanda amapawundi miliyari imwe, ni ukuvuga miliyari 1,000 Frw, mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

Rycroft biteganyijwe ko azasura imishinga itandukanye mu Rwanda iterwa inkunga na DFID.

Matthew Rycroft yababajwe n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Matthew Rycroft nyuma yo gusura urwibutso yavuze ko u Bwongereza buzakomeza gukurikirana abasize bahekuye u Rwanda
Matthew Rycroft yavuze ko aya mahano ari indengakamere kuko yahitanye abana n'izindi nzirakarengane
Matthew Rycroft yavuze ko u Bwongereza buzakomeza gufasha u Rwanda kugira ngo rukomeze kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe Umuryango w’Abongereza w’iterambere mpuzamahanga (DFID), Matthew Rycroft yababajwe n'ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Matthew yeretswe ko nyuma y'aya mahano, u Rwanda rwatangiye kwiyubaka
Yasobanuriwe ubugome bw'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe
Aha yari ari ageze mu cyumba kirimo amafoto y'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Matthew Rycroft yasobanuriwe itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Matthew Rycroft yanditse mu gitabo cy'abashyitsi kuri uru rwibutso, agaragaza ko Jenoside idakwiye kuzongera kuba ukundi
Matthew Rycroft ari kumwe n'uhagarariye DFID mu Rwanda bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isanga ibihumbi 250 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Matthew Rycroft, yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza buzakomeza gufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye kugira ngo rwiyubake

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza