Iyi Minisiteri iyoborwa na David Lammy yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni ikirego Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi, igaragaza ko kidafite ishingiro.
Kuri uyu wa 18 Gashyantare, Ambasaderi Busingye yatangaje ko Leta ya RDC imaze imyaka myinshi ibungabunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri hafi y’umupaka w’u Rwanda kandi ko yanamaze kuwinjiza mu gisirikare cyawo (FARDC) nk’umufatanyabikorwa w’imena.
Ambasaderi Busingye yibukije ko FDLR yarashe mu Rwanda inshuro eshatu mu 2022, irasamo tariki ya 27 Mutarama 2025 yifatanyije na FARDC kandi ko yishe abakerarugendo b’Abanyamerika mu 1999 na Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC mu 2021.
Yasobanuye ko mu myaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwashyize ku mupaka ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo gukumira umugambi mubi wa FDLR hamwe na Leta ya RDC byifuza kurugabaho ibitero simusiga bigamije gukuraho ubuyobozi bwatowe n’Abanyarwanda.
Ati “Ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda ku mupaka wacu na RDC, mu myaka irenga 30 zashyizweho nk’igisubizo cy’iki kibazo gihoraho, ubushotoranyi n’urugomo ruhoraho rwa RDC.”
Ntabwo iyi Minisiteri yasobanuye icyo yahamagariye Ambasaderi Busingye, gusa muri dipolomasi bizwi ko iyo igikorwa nk’iki kibaye, uhagarariye igihugu asabwa ibisobanuro cyangwa se igihugu akoreramo kikamwereka ko kitishimiye imyitwarire runaka.
Ambasaderi Busingye atumijweho nyuma y’aho tariki ya 16 Gashyantare 2025 umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe Umujyi wa Bukavu usanzwe ari Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
M23 yafashe Bukavu nyuma y’aho ifashe n’Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 27 Mutarama 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!