Umucamanza Martin Chamberlain, nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje, yasobanuye ko guhindura amatariki y’iyi gahunda kwa guverinoma kugira ingaruka ku miburanishirize y’urubanza rw’abashaka kuyitambika.
Ihuriro FDA ry’abakozi ryatanze ikirego kigamije gukumira abakozi guverinoma y’u Bwongereza iteganya kwifashisha mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko ngo nibabyemera, bazaba barenze ku itegeko rirengera abimukira.
Iri huriro ryasobanuye ko aba bakozi bafite ibyago byo kuzakurikiranwa n’amategeko mu gihe bakwemera gukurikiza icyemezo kirenga ku mabwiriza y’urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Uru rukiko rwari rwarateganyije ko urubanza rwa FDA ruzaba hagati ya tariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2024, nyuma y’aho guverinoma yari yarumenyesheje ko kohereza abimukira bizatangira hagati y’iya 1 n’iya 15 Nyakanga.
Guverinoma y’u Bwongereza yaje kwimurira imbere ingengabihe yo kohereza aba bimukira, ishyirwa ku itariki ya 24 Kamena 2024, kandi ngo byatumye gahunda y’urukiko na yo ihinduka.
Chamberlain yatangaje ko ingengabihe urukiko rwari rwashyizeho na yo yaje guhinduka, ubwo guverinoma yasobanuraga ko kohereza abimukira mu Rwanda bizatangira amatora arangiye.
Ni ibisobanuro bishingiye ku ijambo rya Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, uherutse gutangaza ko kohereza aba bimukira bizatangira tariki ya 4 Nyakanga 2024, mu gihe yakongera gutorerwa iyi nshingano.
Chamberlain yagize ati “Guverinoma yahinduye uruhande rwayo, ivuga ko kohereza abimukira bizatangira mu cyumweru kizatangirana na tariki ya 24 Kamena 2024. Nyuma yo gutangaza amatora rusange, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kubohereza bizatangira muri Nyakanga. Ibi bituma hatangwa ibisobanuro bidahagije ku mpamvu zo kugenga ibihe by’iki kirego.”
Uyu mucamanza yasobanuye ko urukiko rwari rwasabye guverinoma gutanga ibisobanuro ku guhindura iyi ngengabihe bitarenze tariki ya 24 Gicurasi 2024, ariko ngo ntabyo yigeze iruha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!