00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwamenyesheje urukiko umunsi buzohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 June 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Abanyamategeko ba Guverinoma y’u Bwongereza bamenyesheje urukiko rukuru rwa Londres ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, izatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 24 Nyakanga 2024.

Ni inyandiko barushyikirije nyuma y’aho umucamanza warwo, Martin Chamberlain, asabye guverinoma gukura urujijo mu ngengabihe y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda kugira ngo ruzabone uko ruburanisha urubanza rw’abashaka kuyitambika.

Urubanza ruvugwa ni urw’ihuriro ry’abakozi mu Bwongereza rishaka gukumira abakozi bazifashishwa na guverinoma mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko ngo bazaba barenga ku itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwamuntu.

Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, we yari yaratangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amatora rusange azaba tariki ya 4 Nyakanga 2024 ariko ntabwo yasobanuye umunsi nyirizina bizatangirira.

Mu nyandiko abanyamategeko ba guverinoma bashyikirije urukiko rukuru, basobanuye ko ubusanzwe yari yarateganyijwe ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda tariki ya 23 Nyakanga 2024.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko nyuma yaho, umunyamategeko Me Edward Brown yabwiye urukiko ko habayeho impinduka, ibiro bishinzwe umutekano w’imbere byimurira iyi gahunda ku itariki ya 24 Nyakanga 2024.

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zashyizeho umukono muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023. Azashyirwa mu bikorwa mu gihe Sunak yakongera gutorerwa umwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Guverinoma y'u Bwongereza yamenyesheje urukiko ko kohereza abimukira mu Rwanda bizatangira tariki 24 Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .