Aba bimukira bafungiwe ahantu hihariye mu mpera za Mata 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yari amaze gutangaza ko aba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga 2024. Icyari kigamijwe cyari ukugira ngo hatazagira utoroka.
Itariki y’ishyirwa mu bikorwa yaje guhinduka bitewe n’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, guverinoma imenyesha urukiko rukuru ko ryimuriwe mbere gato ya tariki ya 24 y’uko kwezi.
Abanyamategeko bunganira aba bimukira batangaje ko bamaze gufungurwa, nyuma yo gutanga ingwate. Barimo 50 b’ikigo cya Duncan Lewis Solicitors, 15 ba Wilsons na 14 ba Bail for Immigration Detainees.
Duncan Lewis yatangarije ku rubuga X iti “Duhagarariye abari bafunzwe 50 kandi twemeje ko bafunguwe nyuma yo gutanga ingwate. Abakiriye benshi muri bo barokotse itotezwa n’icuruzwa.”
Abimukira bafunguwe by’agateganyo basabwa kujya bagera ku bayobozi, kugira ngo babamenyeshe ko batigeze batoroka. Ni ibwiriza rizarangira ubwo bazaba boherejwe mu Rwanda.
Kohereza aba bimukira bizashingira ku bizava mu matora yo muri Nyakanga 2024. Muri Mata, Sunak yasobanuye ko natsinda ari bwo bizashoboka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!